Mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye, mu bumviswe tariki ya 17 Mata 2024 harimo umugore we.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Pax press uri gukurikirana uru rubanza yavuze ko umugore wa Nkunduwimye yageze mu rukiko aje gutanga ubuhamya aho yavuze ko n’ubwo bari bafite indangamuntu yanditsemo hutu ko nabo bashakaga kubica.
Yavuze ko impamvu nabo bihishahishaga ariko yavaga inda imwe na Majyambere Silas wari umukire cyane mu Rwanda ariko akaza guhunga akajya mu nkotanyi 1990, bityo nabo bakaba barafatwaga nk’ibyitso cyane ko ngo na Bomboko yahoze ari umukozi we.
Yagaragarije urukiko ko mu gihe cya Jenoside yari mu Kiyovu cy’abakene nyuma yaho ngo ni bwo baje kujyanwa mu igaraji rya AMGAR aho uyu Nkunduwimye yakoraga ndetse yari afitemo imigabane, bahamara iminsi irenga ibiri. Aho bari bacumbitse kwa mushiki wa George Rutaganda, ari na we wari ufite inzu muri iryo garage. Uyu George Rutaganda akaba yari visi perezida w’interahamwe
Avuga ko bahavuye bajyanywe na George Rutaganda, bakaza kubagarura RTLM imaze kuvuga ko umugabo we ari guhungisha abatutsi. Aho bageze ku Giti cy’inyoni, ngo bababwira ko icyiza ari ukubasubizeyo aho kugira ngo barohwe muri Nyabarongo. Bagarutse Muri Amgar bararamo, baza guhindura imodoka, bajya iwabo w’uyu mutangabuhamya muri Komini Masango. Bavuye i Masango bahungiye ku Kibuye, ariko ngo hose bagendaga bashaka kubica bavuga ko ari abo kwa Majyambere, ari inyenzi. Icyo gihe George we ngo yasubiye muri Amgar I Kigali, bageze ku Buhanda, ntabwo bakomeje kujyana na we.
Mu buhamya bwe yavuze ko imbere y’igaraje AMGAR nta bariyeri yigeze ahabona kandi ko n’umugabo we nta mutwe wa politiki yagiyemo, ko yashakaga kujya muri MDR mu gice kiyoborwa na Faustin Twagiramungu.
Mu gukugaragaza ko nawe yihishahishaga yavuze ko kunyura kuri bariyeri, yambutswaga na George Rutaganda, we kubera ko bari bamuzi, aho yanyuraga bahitaga bakingura. Yagize ati “Iyo twanyuraga kuri bariyeri nahuraga n’ikibazo kuko natinyaga kwerekana indangamuntu kugira ngo batamenya isano mfitanye na Silas Majyambere, Bomboko bahoraga bashaka kumwica bamuziza Majyambere byavugwaga ko atera inkunga inkotanyi”.
Akomeza avuga ko n’aho umugabo we yabaga ari muri Amgar yabaga yihishe kuko RTLM yari imaze kumuvuga nk’umwe mu bahishe abatutsi.
Ikindi yasobanuye agaragaza ko bahigwaga, avuga ko RTLM imaze kuvuga ko muri AMGAR hari inyenzi, Rutaganda George yabafashije kuva muri AMGAR, ariko bagera ku giti cy’inyoni bakababwira ko RTLM yavuze ko imodoka barimo itwaye inyenzi, bagasubira muri AMGAR bagahindura imodoka, bakabona kwambuka kuri Nyabarongo, iyo modoka Rutaganda yari abatwayemo yari Benz yatwarwaga na Bomboko ariko yahoze ari iya Majyambere, ikaba ari yo batangiriye bakagaruka guhindura, bakabona gutambuka.
Naomi Irakoze Mugaragu.