Mu buhamya bukomeje gutangwa mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko ruri kubera mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, abatangabuhamya bagenda bagaruka k’uko bazi uyu uburana mu busanzwe no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, mu batanze ubuhamya uyu munsi taliki 19 Mata 2024 harimo umusirikare(1er Soldat) wabaga Camp Kigali muri nk’uko tubikesha umunyamakuruwa Pax press uri muri uru rubanza.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yari yahawe kurinda Simbizi Stany wayoboraga CDR nyuma y’urupfu rwa Bucyana, Kubera ko yaherekezaga Simbizi wayoboraga interahamwe, yarireze yemera icyaha, asaba imbabazi, kandi aniyemeza kwereka abanyarwanda ibyabaye yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 aza kurekurwa n’itegeko rya perezida wa Repubulika.
Avuga ko uwo yarindaga Simbizi Stany na Kajuga Robert ari bo bari bashinzwe gutanga amabwiriza, ndetse ko Nkunduwimye na we yari afite Inshingano.
Ati “Bomboko ni we wayoboraga Bariyeri zo hagati ya Onatracom no mu Gakinjiro, ni we wari wungirije abakuru b’interahamwe.”
Umutangabuhamya yavuze ko hari imodoka yari ihungishije abatutsi bagera kuri 18 bari muri Hiace, bahungishijwe itwawe na Lt Mudenge, ashaka kubajyana muri Milles Collines, Anyura kuri Hotel Sun City baramureka, ariko ageze kuri bariyeri yari ku musigiti wo mu Biryogo, bose babavanyemo barabica areba n’amaso ye, Lt Mudenge we ngo ni Bomboko ubwe wamwikuriyemo, amukuramo imyenda amurasa mu mutwe, abanje kumubaza impamvu ahungisha inyenzi. Ati “Ni Bomboko wamwirasiye.”
Avuga ko hagati ya Amgar na Onatracom hari bariyeri enye, kuzicika zose byari bigoye, ndetse ngo kuri kuri AMGAR bahanyuze bari muri circulation bahabona imirambo myinshi cyane, bitandukanye n’ibyo Bomboko yavuze urubanza rugitangira. Ati”n’ubwo hari amabariyeri, nta muntu n’umwe wigeze ahicirwa nta n’uwahafatiwe ku ngufu, ni ibyo abantu babeshya bisaba iperereza n’ubwo rigoye.”
Avuga ko yanagiye mu nama Gen Kabiligi na Col Renzaho Tharcisse bakoresheje, batanga amabwiriza y’uko interahamwe zigomba kwitwara, ndetse icyo gihe Bomboko yari ahari. Kubera ko imirambo yari yuzuriranye ku mihanda bimeze nabi, mu nama maze banatanze amabwiriza y’uko imirambo igomba gukurwa ku mihanda ikajya gushyingurwa mu marimba, kubera ko abazungu babibona nabi. Bomboko atanga igitekerezo cyo gushaka amakamyo n’imashini zicukura, bagashaka n’abashoferi bo gukuraho imirambo.
Umutangabuhamya avuga ko ashingiye ku mpamvu zatumye yirega akanababarirwa, yiyemeje gukomeza kugaragaza ukuri kose ku banyarwanda no ku batuye isi yose kugira ngo abantu bamenye uko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’ingaruka yagize mu muryango nyarwanda. ari na ho ahera agira icyo asaba Nkunduwimye.
Ati”Icyo nabwira mugenzi wanjye uyu urimo kuburana ibyaha bya jenoside ni uko yabohoka, akabohora umutima we, akumva ko jenoside ari icyaha kibi cyakorewe abatutsi b’inzirakarengane, kandi akumva ko jenoside wari umugambi wa Leta yawuteguye ikanawushyira mu bikorwa, twese uwo mugambi ukaba waratugizeho ingaruka. Akwiye gusaba imbabazi kugira ngo umutima we ubohoke akumva ko yahemukiye u Rwanda.”
Yabajijwe uko yakiriye ibyo gutanga ubuhamya mu rukiko, avuga ko abizi ko ari ukwizirikaho igisasu, ariko ko akimara kumva ko azaza gutanga ubuhamya mu rukiko rwa rubanda mu Bubirigi, yabigize ibanga, akajya agira ubwoba ariko yiyemeza guhagarara gitwari kandi agahagarara ku kuri kose yamenye.
Naomi Irakoze Mugaragu