Umutangabuhamya wahoze ari umusirikari yashinje Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko kurasa umusirikari wari ufite ipeti rya Liyetona wari uhungishije abatutsi 18.
Kuri uyu wa 19 Mata 2024, urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli, rwakomeje kumva abatangabuhamya bavuga ibyabaye (temoins des faits), batanga ubuhamya mu rubanza Nkunduwimye Emmanuel akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahahoze ari Segiteri Cyahafi.
Umutangabuhamya w’imyaka 52 wabimburiye abandi kuri uyu wa gatanu yabwiye urukiko ko yahoze ari umusirikari muto (1er soldat), akaba yarabaga muri Camp Kigali muri “bataillon de reconnaissance”. Uyu akaba ariwe wahawe kurinda Simbizi Stanislas wayoboraga CDR nyuma y’urupfu rwa Bucyana Martin.
Perezida w’urukiko yamubajije uko byagenze muri Jenoside yakorewe abatutsi, asubiza ko Simbizi Stanislas (yari ashinzwe kurinda) na Kajuga Robert ari bo bari bashinzwe gutanga amabwiriza. Bomboko we, akaba ari we wayoboraga Bariyeri zari hagati ya Onatracom no mu Gakinjiro, akaba kandi ari we wari wungirije abakuru b’interahamwe.
Perezida w’urukiko yamubajije icyo azi kuri Bomboko mu gihe cya Jenoside, avuga ko hari imodoka yari ihungishije abatutsi bagera kuri 18 bari muri Hiace, bahungishijwe na Lieutenant Mudenge Désiré, ari na we uyitwariye ashaka kubajyana muri hôtel Milles Collines anyura kuri bariyeri ya Hotel ya Sun City baramureka. Ati “ageze kuri bariyeri yari ku musigiti wo mu Biryogo, bose babavanyemo babica babatemye abagerageje kwiruka barabatema ndeba n’amaso”.
Yakomeje agira ati: “Lieutenant Mudenge Bomboko ni we wamwikuriye mu modoka amukuramo imyenda ye amurasa mu mutwe abanje kumubaza impamvu ahungisha inyenzi. Ni Bomboko wamwirasiye. Kugira ngo menye ibyo bikorwa yakoze ni uko nari mpari ndiho nerekeza iwanjye mu rugo”.
Bomboko mu nama zatangirwagamo amabwiriza yo kwica abatutsi
Uyu mutangabuhamya wabwiye urukiko ko yaherekezaga Simbizi Stanislas yari yarashinzwe kurinda aho yajyaga hose, ko kandi yagiye mu nama General Kabiligi Gratien na Colonel Renzaho Tharcisse bakoresheje banatangiramo amabwiriza y’uko interahamwe zigomba kwitwara. Ati “Icyo gihe Bomboko na we yari ahari. Banatanze amabwiriza y’uko imirambo igomba gukurwa ku mihanda ikajya gushyingurwa mu marimbi kubera ko abazungu babibona nabi”.
Umutangabuhamya yongeyeho ko iyo nama yari yitabiriwe n’abayoboke ba MRND, CDR na MDR igice cyari kiyobowe na Karamira Frodouard, n’igice cy’abahutu bari bamaze igihe bategura umugambi wo kumaraho abatutsi. Ati “Bomboko yatanzemo igitekerezo cyo gushaka amakamyo n’imashini zicukura, bagashaka n’abashoferi bo gukuraho imirambo”.
Uretse Lieutenant Mudenge Désiré umutangabuhamya yavuze ko yabonye yicwa na Bomboko nyuma y’iyicwa ry’abatutsi yari ahungishije, yanavuze ko mu gihe Jenoside yakorwaga yinjiye muri AMGAR rimwe, we n’abo bari kumwe bahabona abahiciwe.
Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65, mu byaha aregwa birimo ubwicanyi bwakorewe abatutsi ahari igaraje ryitwaga AMGAR yari afitemo imigabane. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, inyuma y’aho iri garaje ryahoze hakaba harabonetse ibyobo rusange byinshi byashyirwagamo abicwaga.
Nadine Umuhoza