Nkunduwimye yatangiwe ubuhamya ko yazaniraga interahamwe itabi n’imbunda

Mu rukiko rwa rubanda ruri I Bruxelles mu Bubiligi haracyari kumvwa ubuhamya bw’abantu batandukanye nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Pax Press uri yo, mu batanze ubuhamya kuri uyu munsi tariki 21 Mata 2024 harimo umugabo w’imyaka 57 ukora umwuga w’ubushoferi, uyu mu gihe cya Jenoside akaba yari ari muri Segiteri Cyahafi, ubu ni mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge.

Yavuze ko n’ubwo ku itariki ya 6 Mata 1994 nijoro ari bwo bamenye ko indege ya Habyarimana yarashwe, bwacya mu gitondo abategetsi batangira bakabareba nabi, bababwira ko ako inyenzi gashobotse, ayo matariki bitahise bimera nabi, ahubwo ngo itariki yababereye mbi ni iya 14 z’ukwa 4, nibwo haje umugabo wari visi perezida w’interahamwe George Rutaganda, ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, batanga imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kongera kumva akiriho, banizeza abo bazihaye kubaba hafi.

Ati “Babwira abahawe imbunda ko icyo bazakenera bazagihabwa. Ntibyarangiriye aho, kuko bakomeje kugenda babasura babazanira itabi n’imbunda.”

Umutangabuhamya avuga ko ku itariki ya 14 z’ukwa 4, ubwe yiyumviye Bomboko ubwo yatangaga imbunda aziha interahamwe, agira ati:’’Sinshaka kuzongera kubona umututsi ukiriho.’’

Umuryango w’umutangabuhamya ngo ntiwari worohewe, umwe mu bawugize yahise yicwa, ubwicanyi bwarakomeje, abo bishe bakabaroha mu byobo byari munsi ya AMGAR kuko byari byaracukuwe ngo bajye babimenamo amavuta, hanyuma baba ari byo bifashisha babijugunyamo abo bishe.

Avuga kandi ko bashiki be babiri  na bo bari mu batawe muri ibyo byobo kandi bafashwe ku ngufu mbere yo kwicirwa muri AMGAR, icyatumye amenya ko ari ko byagenze ngo ni uko bavaga muri ibyo bikorwa bakabyigamba. Ibyo ngo byakozwe ku mabwiriza yatanzwe na George Rutaganda na mugenzi we Bomboko, nyuma ya jenoside yabonye imibiri ya bashiki be, arabashyingura.

Ngo ntiyari asanzwe azi Bomboko, yamubonye baza gutanga imbunda, ari na bwo bivuze amazina. Icyo gihe ngo bari bambaye ibishati bya gisirikare, Ngo yamubonye azitanga gusa ngo kuko iyo amubona azikoresha na we atari kumusiga.

Uwunganira uregwa yamubajije impamvu igihe yabazwaga n’urukiko rwa Arusha, uvuga kuri George Rutaganda, yavuzemo Emmanuel Nkunduwimye, avuga ko atari kumusiga kandi baragendanaga.

 

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *