Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi ku rwego rw’akarere ka Bugesera wabereye I Mareba, bikaba byanabaye impurirane kuko wari umunsi wo gutangiza icyumweru cy’umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti “umuturage ku isonga ry’imiyoborere n’iterambere ryiza”.
Abagize inama njyanama y’aka karere bari bifatanyije n’abatuye I Mareba muri ibi bikorwa byombi, Bagaragaje ko ubushize ubwo bari kumwe n’aba baturage n’ubundi mu cyumweru cy’umujyanama, hari ibyifuzo bigera kuri bine bahawe, babagaragariza ibyashyizwe mu bikorwa n’uburyo byakozwe, ibyinshi byagarukaga ku bikorwa remezo nko ku kibazo cy’amazi cyari mu midugudu itandukanye aho babagaragarije ko hakozwe amavomo agera kuri13, hari n’icya TEVT ya GS Mareba yamaze kubakwa igisigaye akaba ari ugushaka rwiyemezamirimo agashyiramo ababigisha amategeko y’umuhanda.
Faustin Munyazikweye perezida w’agateganyo w’inama njyanama y’akarere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo hari n’ibindi babasabye kubafasha bazahera ku by’ubushize bitarangiye.
Ati “tugomba guhera ku byo badutumye bitararangira uhereye ku cy’amashanyarazi ataragera hose, hari n’ ibishanga byatunganyijwe bakeneye gukomeza gufashwa ngo babibyaze umusaruro.”
Uretse ibyo basabwa nk’abajyanama kandi avuga ko na bo hari ibyo basaba abaturage, birimo kurwanya ko abana bava mu ishuri.
Ati” Hari byinshi tubasaba harimo kwitabira no gutegura amatora neza, kwita ku bidukikije, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya ko abana bata ishuri aha bisaba ko bakemura amakimbirane mu ngo ndetse bakanareka ibyo kudaha agaciro ishuri ry’umwana, kuko ibi ari bimwe mu bituma abana bata ishuri.”
Nyirahabimana Jeanne umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburasirazuba. Na we asaba abaturage kwita kuri gahunda za leta ndetse n’iz’iterambere muri rusange.
Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwitegura amatora, kugirango ubashe kwitabira itora ni ukuba ufite imyaka y’ubukure, ufite indangamuntu ndetse uri kuri list y’itora, turabashishikariza kumenya ko bari kuri list y’itora ndetse n’aho bazatorera.”
“Nk’abanyarwanda tujye tunarwanirira uburenganzira bw’umwana aho tubona umwana ahohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose duhaguruke tubihagarike buri muturage amenye ko umwana wese amureba.”
Aba baturage bahawe inshingano yo kugarura ku ishuri abana barivuyemo aho mu mashuli abanza 86 bataye ishuri 44 ari abahungu 42 bakaba abakobwa na ho mu mashuri yisumbuye abaritaye ni 9.
Naomi Irakoze Mugaragu.