Abafite aho bahuriye n’ishoramari ndetse n’abafata ibyemezo mu bihugu bya Afurika basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu batuye uyu mugabane bakaba babigaragarije mu nama ku mpano n’umutungo udafatika by’abanyafurika yateguwe ku bufatanye n’ibigo birangajwe imbere na Africa Soft Power(ASP).
Abitabiriye iyi nama bavuga ko umugabane wa Afurika ukungahaye ku mutungo w’abawutuye n’impano zihariye gusa ngo akenshi usanga uwo mutungo ukiza abo hanze ya Afurika kubera kutamenya uko wabyazwa umusaruro.
Nkiru Balonwu ni umuyobozi w’umuryango yashinze Africa Soft Power, Ati:”guhuza ibiri mu mbaraga zacu, kubyaza umusaruro ubuhuza, kuzana ubuyobozi bwa Afurika hejuru mu biganiro mpuzamahanga haba kubirebana n’ibibazo bya politike n’ibihe turimo, urugero nk’imihindagurikire y’ikirere, ari he amajwi y’abanyafurika kuri ibi biganiro? Ubusumbane bushingiye ku gitsina, amajwi y’abanyafurika ari he muri ibi biganiro? Kwizamura mu byumba aho akenshi tudakunze kugaragara, ibyo ni bimwe mu byo tugerageza gukora ndetse no guhuza Afurika n’abayikomokamo baba hanze no guhuza Afurika n’ubukungu bw’isi.”
Ni amahirwe ari mu rubyiruko n’abagore by’umwihariko bagize umubare munini w’abanyafurika kandi bafite impano zitandukanye. Gayheart Mensah umwe mu bayobozi b’ikigo Africa Prosperity Network(APN) na bagenzi be bahuriza ku kuba guhera mu mikino, umuco, imyidagaduro n’ibindi, uyu mugabane ukungahaye ariko habura uburyo n’ubumenyi byo kubibyazamo umusaruro.
Ati:”izacu ni inyungu mu bucuruzi hagati y’abanyafurika, kandi iyo tuvuga ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, bushingiye ahanini ku rwego rw’abacuruzi baciriritse ndetse benshi mu babigiramo uruhare ni abagore.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rw’iterambere(RDB) Michael Rugwizangoga asanga hari byinshi Afurika n’U Rwanda byageraho kubufatanye igihe hakoreshejwe amahirwe ahari.
Ati:”ntekereza ko ari urubuga rukomeye rwo kugaragaza ibyo U Rwanda rwagezeho mu guha ubushobozi abagore n’abagabo mu ikoranabuhanga, mu buhanzi ndetse no mu muco, ariko binafasha nk’urubuga rwo kwigira ku bavandimwe bacu b’abanyafurika.”
Iyi nama y’iminsi 3 yatangiye ku wa 3 isoza kuri uyu wa 5, yaganiriwemo iterambere ry’Afurika rigizwemo uruhare n’abagore. Ni ibiganiro byagizwemo uruhare n’uwigeze kuba perezida wa Malawi Joyce Bandu uvuga ko abagore bakwiye gukorana n’abagabo mu gutanga umusanzu wo kubaka Afurika kandi bakigirira icyizere.
Naomi Irakoze Mugaragu.