Bamwe bayita amahumane cyangwa ibibembe, abandi bakavuga ko uyirwaye yarozwe,…Nyamara si byo. Ni indwara iterwa n’ubwivumbagatane bw’uturemangingo tw’umubiri, nta ruhare umuntu abigizemo, ndetse nta n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa bwo gukumira ngo umuntu atayirwara.
Ni uburwayi bushobora gufata ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’umutwe, igice cyo hejuru ku mubiri, igice cyo hasi, ibiganza, amaguru, mu mavi n’ahandi. Bushobora gufata umubiri ku rugero rungana na 10%, 20%, 30% ndetse na 40% by’umubiri wose. Hari n’ubushobora kugera kuri 72%.
Ni indwara ikomeye cyane yibasira uruhu ndetse no mu ngingo, aho uyirwaye amera nk’ufite amagaragamba ku ruhu, ibisebe cyangwa se ibiheri bizamo amashyira, Ni indwara idakira ku buryo uyirwaye asabwa guhora yivuza. Gusa ntiyandura, ariko abahanga bagaragaza ko uwayirwaye hari ibyago byinshi ko mu bamukomokaho cyangwa se mubazamukomokaho bashobora kuzayirwara, aho ibyo byago biba bingana na 40% ku mwana wabyawe/uzabyarwa n’uyirwaye, mugihe impanga ziba zifite ibyago byikubye kabiri cyangwa kurenza byo kuyirwara kurusha abo yabyaye cyangwa abamukomokaho batari impanga. Ikindi kandi utayivuje cyangwa ngo ukurikize inama za muganga bishobora kukuviramo ubundi burwayi bushobora kukwica nk’indwara z’umutima, diyabete,…
Ni indwara ituma abantu banena uyirwaye bamwe batekereza ko yabanduza, abandi bumva ko yayitewe n’umwanda,…Iyi ndwara kandi benshi mu bayirwaye ibatera ipfunwe ku buryo biheza mu bandi, bakishora mu nzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge ngo bikure mu gahinda barimo, nyamara inzoga n’itabi biri mu byagaragajwe byongera ibyago byo kuyirwara.
Gerard Rugambwa, ni umwe mu barwaye iyi ndwara, ayimaranye imyaka 31, yavuze ko byabanje kumugora akirwara iyi ndwara, ariko nyuma yo kumenya ubu burwayi yabashije kwiyitaho aroroherwa ndetse abasha no kubana na yo mu buzima bwa buri munsi, n’ubwo abamubonaga bikangaga gusa.
Ati: “nk’abantu twahuraga ukabona arahindutse mu maso andebye ariko ntanambaze ati urwaye iki?, ibyo rero bikugiraho ingaruka kuko nawe usigara wifuza ahubwo uti uwambaza icyo ndwaye nkamusobanurira. Ayo mahirwe ntabwo nayabonye kenshi kugira ngo mbone abantu bambaza ngo ese urwaye iki kugira ngo mbasobanurire aho nanjye maze gusobanukirwa ibyo aribyo.”
Pierre Celestin Habiyaremye uhagarariye ihuriro ry’abarwayi b’iyi ndwara (Rwanda Psoriasis and Psoriatic Athetisis Association), avuga ko bashaka ngo abantu bamenye iyi ndwara, binyuze mu ntego zabo ari zo(Awareness, Knowledge & Advocacy)
Ati;“ ‘Awareness’ kumenyekanisha iyi ndwara kugira ngo indwara abantu bayimenye, icyo ni icya mbere, bareke no kuyitiranya n’ibindi bintu, iyo abantu barangije kuyimenya, icya kabiri ni ‘knowledge’ ibijyanye na yo kumenya ngo ni ya ndwara itandura, uyirwaye ntiyakwanduza, uyirwaye ntakwiye guhezwa, uyirwaye afata imiti gute, uyirwaye yivuriza hehe?, uyirwaye yirinda ibiki n’ibiki,…ingingo ya gatatu ni ijyanye n’ubuvugizi ‘Advocacy’ dufatanye tubwire abanyarwanda ko Psoriasis iriho, kandi ko umuntu uyirwaye atarozwe, atahumanye,…”
Kugeza ubu haracyari imbogamizi z’uko abarwaye iyi ndwara abenshi bakeka ko bahumanye bityo bakajya kwivuriza kubo bakeka ko babahumanura nyamara aho gukira uburwayi bukiyongera hakaba haziramo n’ubundi burimo nk’umwijima, indi mbogamizi ni uko abaganga b’uruhu bakiri bake kuko kugeza ubu mu Rwanda hari 13 bavura, bityo kwivuza hamwe na hamwe ashobora kwivuriza bakaba bashobora kudahita bamenya ko ari Psoriasis umurwayi arwaye, bigatuma ubu burwayi burushaho gukomera, indi mbogamizi ni iy’imiti ya Psoriasis ihenze ku rwego umuti umurwayi wayo ashobora gukoresha mu kwezi ushobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120, hakaba n’indi miti ishobora kuyarenza kandi ari umuti asabwa guhora akoresha buri munsi.
Dr. Alice Amani wo mu ihuriro ry’Abarwayi n’Abavuzi ba Psoriasis yavuze ko hari byinshi bifuza byafasha abarwayi ba Psoriasis kubana n’ubu burwayi budakira mu mahoro.
Ati:“Twebwe abaganga turasabwa kubaba hafi no kubafasha tubaha ibyo bakeneye. Ibyo bakeneye ni ubumenyi kuri iyo ndwara, ingaruka zishoboka kubera iyo ndwara, no kwivuza kare. Iyi ndwara ntabwo yandura, Ni ukuvuga ngo niduhurira muri piscine ntuzantere amabuye. Ntabwo nzaba ndi bukwanduze. Niduhurira muri kominote(communauté)dukorana muri purese(press) ntuzampeze nanjye mfite uburenganzira, nta ruhare nabigizeho.”
Mu kiganiro ihuriro ry’abarwayi ba Psoriasis ryagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko bifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yaha amahugurwa abaganga hirya no hino mu gihugu kugira ngo bagire ubumenyi buhagije kuri Psoriasis bityo babashe kuyimenya hakiri kare, ivurwe kare kandi babashe no gukurikirana umurwayi. Bifuza kandi ko Leta yarushaho gushyira imbaraga mu kongera imiti yayo ndetse no kubafasha kuyibona ku biciro biboroheye kuko ari indwara idakira kandi isaba guhorana imiti.
Barasaba kandi abanyarwanda kudaha akato abafite ubu burwayi, ahubwo bakabafasha kubana nabwo bivuza, baborohereza mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bibarinde kwiheba no kujya mu bishobora kubongerera uburwayi no gutuma burushaho gukomera, bikaba byabaviramo n’urupfu, ndetse bagasaba n’ugize ibimenyetso bidasanzwe ku ruhu, kwihutira kujya kwa muganga.
Ku rwego rw’isi, abarwaye iyi ndwara babarirwa muri 2% by’abatuye isi, ni ukuvuga muri miliyoni 125 nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’abarwaye iyi ndwara, aho muri Amerika abarwaye Psoriasis bagera muri miliyoni 8. Iyi mibare ariko igahinduka bitewe n’agace, aho byagaragajwe ko hari ahashobora kugera kuri 11% by’abahatuye nko mu bihugu bya Scandinaviya n’ahandi. Mu Rwanda ho nta bushakashatsi bwari bwakorwa kuri iyi ndwara, ariko Dr. Alice yatangaje ko nibura mu bitaro bikuru biri hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, bashobora kwakira abarwayi bari hagati ya babiri cyangwa batatu mu cyumweru barwaye Psoriasis.
Naomi Irakoze Mugaragu.