Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2023 ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yasuye ikigo Wisdom School nka kimwe mu bigo byigisha ururimi rw’igishinwa, aho abanyeshuri bagiye bakora imikino itandukanye mu rurimi rw’igishinwa, yashimye urwego abanyeshuri bagezeho mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, cyane ko ngo n’umubare w’abavuga igishinwa mu Rwanda ugenda wiyongera.
Avuga ko ibi bizorohereza n’abashoramari bo mu Bushinwa igihe bazaba bageze mu Rwanda bigatuma babona abakozi mu buryo bworoshye
Ati: “Ndashaka gushyigikira Wisdom School no guteza imbere umujyi wa Musanze muri rusange, tuzakomeza kandi gusaranganya inkunga dusanzwe duha u Rwanda, turakomeza rero kubashishikariza kwiga igishinwa kuko twese dufitemo amahirwe menshi tugomba kubyaza umusaruro bizatuma tugira imishinga myinshi y’ubucuruzi y’abashinwa mu Rwanda”.
Bamwe mu banyeshuri bo muri iri Shuri bavuga ko na bo bishimiye kwiga ururimi rw’Igishinwa ngo kuko ari bimwe mu bizatuma na bo bashora imari mu bushinwa ndetse ngo bizabafasha mu gihe bashobora kujya kwigayo.
Uyu ati: “ Ururimi rw’igishinwa ruzamfasha mu bihe nzaba ngiye kwigayo kaminuza mu masomo anyuranye , ibi kandi bizatuma nzajya nsemurira abandi banyarwanda batari bamenya ururimi rw’igishinwa, n’ubwo naba ntarajya kwiga mu Bushinwa nshobora kubona akazi hano mu mishinga iki gihugu gifite mu Rwanda nko gukora imihanda n’ibindi..”.
Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie na we avuga ko yishimira ko kugeza ubu ururimi rw’igishinwa rukunzwe n’abanyeshuri baryigamo kandi bumva ko bazarubyaza umusaruro mu minsi iri imbere cyane ko iri shuri ritanga ubumenyi mpuzamahanga.
Yagize ati: “Mu bana batangiranye n’iri shuri ndetse bize igishinwa, umwe yabonye buruse mu Bushinwa kubera igishinwa , abandi 3 kuri ubu baherekeza ababyeyi babo mu bushabitsi bakorera mu Bushinwa mu gihe cy’ibiruhuko, cyane ko mbere umubyeyi byamusabaga kwishyura umusemuzi kugira ngo abashe kugura n’umushinwa, ikindi twishimira ni uko baduhaye imfashanyigisho kuva mu mashuri abanza y’iwabo kugeza mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, ibi byose bizadufasha”.
Nduwayesu kandi yishimira ko Leta y’U Rwanda ikomeje gushimangira umubano n’amahanga ndetse bituma umunyarwanda hose agira ijambo ku isi, ibifasha ngo ishoramari ritere imbere.
Ati: “Ibi byose kugira ngo tubigereho, bikomoka ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ukomeje kwagura umubano n’amahanga ibi akaba ari na byo bihesha Wisdom School kuba imbere cyane ko n’umutekano wo mu Rwanda ari ntamakemwa bituma abantu benshi bo mu mahanga bishimira gusura no gushora imari mu Rwanda”.
Wisdom School yatangiye kwigisha ururimi rw’igishinwa kuva mu mwaka wa 2018 , kugeza ubu ikaba ifite abarimu 3 bigisha ururimi rw’Igishinwa.
Naomi Irakoze Mugaragu