Muri serivisi zo kwa muganga habonekamo n’iyitwa “SRH” ikurikirana urubyiruko barwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, iyi ikaba ari na yo itangirwamo amasomo ku kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Uko urubyiruko rukomeza kwitabira byagiye bigabanya imibare, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kabari mu murenge wa Kanzenze muri Rubavu.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Kabari, Uwiragiye Gilbert avuga ko izo serivise habamo n’ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwitabire kwisuzumisha izo ndwara.
Ati: “Rero uyu munsi urebye urubyiruko dufite n’ubwo urwinshi ruri mu mashuri, tugira n’ingendo mu mashuri ku buryo tubakangurira kwipimisha indwara kandi umubare munini nka 70% barisuzumisha ku bushake. Iyo abantu bipimishije bakabonwamo indwara bakavurwa birumvikana ko no kugabanuka kw’indwara kuraboneka.”
Urubyiruko rw’abanyeshuri twaganiriye ruvuga ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo kwisuzumisha izi ndwara byiyongere, abanduye bakurikiranwe hatabaho kwanduzanya.
Joseline w’imyaka 19 we agira ati “Bagomba kurinda urubyiruko ntirunywe ibiyobyabwenge kuko abanyoye inzoga abenshi ni bo usanga basambana. Hakenewe nko kohereza umunyabuzima ku ishuri cyangwa umuganga akaganiriza urubyiruko akarubwira ububi bw’ubusambanyi, n’icyiza cyo kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Germaine w’imyaka 16 agira ati “Bagombye kujya bigisha urubyiruko ububi bw’izi ndwara kugira ngo bazirinde, haba ku mashuri cyangwa muri sosiyete. Birakwiye kandi ko urubyiruko na rwo rwirinda imibonano mpuzabitsina ndetse rukitabira no kwisuzumisha izo indwara.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr CSP Oreste Tuganeyezu avuga ko urubyiruko rufite umwihariko rwagenewe muri serivisi z’ubuvuzi, ndetse amahirwe bubakiraho ari uko urubyiruko rwinshi ruri mu mashuri, bakagira uburyo bwihariye bwo kubaha serivise z’imyororokere banaboneraho gutanga amasomo ajyanye no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bigatuma izi ndwara zigenda zigabuna.
Agira ati “Uyu munsi rero ku bigo nderabuzima dufite icyumba cyihariye cyo guha serivisi urubyiruko kuko tuzi ko urubyiruko ntirugira umuco wo kwivuza, ndetse hari n’igihe bagira ipfunwe nk’iyo bazanye n’ababyeyi cyane cyane igihe bafite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Imibare y’ikigo nderabuzima cya Kabari igaragaza ko abantu 55 b’urubyiruko bisuzumishije indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kwezi gushize kwa Gicurasi, naho imibare y’ibitaro bya Gisenyi iki kigo Nderabuzima kibarizwamo ikagaragaza ko kuri ubu urubyiruko ruri ku miti ivura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari 650.
Naomi Irakoze Mugaragu
Inkuru zanyu turazikunda
Gusa ikigaragara ,urubyiriko rugomba kuganirizwa byimbitse .nahubundi imibonano mpuzabitsina rurayikora