Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, bafasha abaturage kumenya akamaro ko kudasangira imiti ndetse no kuyifata mu gihe bayandikiwe kuko ari byo bituma bakira neza.
Umuco wo gusangira imiti, cyane cyane ibinini aho umwe ajya kwivuga bamuha imiti, mugenzi we yakumva afite iibimenyetso byenda kumera nk’ibye agafata ku miti y’undi ukunze kugaragara henshi mu gihugu. Ibi nyamara, bituma bombi indwara idakira ndetse bikanongera ubudahangarwa bw’indwara ku buryo wa muti ugera igihe ntube ukibasha kuvura wa mu rwayi.
Uwihoreye Jean Claude ni umujyanama w’ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Muhoza, akaba kandi akorera mu murenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura umudugudu wa Gaturo. Avuga ko nubwo mu mudugudu akoreramo batigeze babona ikibazo cy’abaturage basangira imiti, ariko ko we na bagenzi be bagerageza gukora ubukangurambaga bwo kubuza gusangira imiti, kandi bagakurikirana abo baha imiti ya malariya uko bayifata. Agira ati “nk’umujyanama w’ubuzima, iyo uvuye umurwayi wiha iminsi yo kujya kureba ko uko wamuhaye imiti ari ko ayifata. Ni ukuvuga ngo iyo muhaye imiti, nyuma y’iminsi ibiri njya kureba ko ari kuyinywa uko namusobanuriye”.
Umwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu mujyi wa Musanze, ufite imyaka 24 y’amavuko, avuga ko abajyanama b’ubuzima iyo baje mu rugo kubavura malariya banabasobanurira ko bakwiye gufata imiti neza, bakirinda kuyisangira kuko bidakwiye, ko ahubwo ushaka gukira indwara neza, akwiye kugana muganga akamwandikira iye. Ati “batubwira ko kuyisangira bidakwiye kuko umuntu agomba gufata imiti ari uko bamusuzumye kugira ngo barebe indwara arwaye n’icyayiteye. Kuko ngo ushobora gusangira n’umuntu imiti kandi utazi uburwayi urwaye, ugasanga bikugizeho ingaruka”. Uyu avuga ko bagenda basobanukirwa ko umuntu agomba kwirinda gusangira n’undi imiti yandikiwe.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Philbert Muhire, aganira n’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima by’umwihariko izibanda kuri virusi itera SIDA bibumbiye muri ABASIRWA, yavuze ko abajyanama b’ubuzima bagira uruhare ruri ku kigero cya 70% mu kuvura indwara ya malariaya no gukurikirana abayirwaye uko bafata imiti neza. Avuga ko aba bavurwa n’abajyanama b’ubuzima bakira batiriwe bagera ku bigo nderabuzima cyangwa ibitaro. Ku bijyanye no kuba abantu basangira imiti, Dr Muhire avuga ko byorohera abajyanama b’ubuzima kubibona, ati “Urugero iyo umujyanama w’ubuzima yaguhaye ibinini 10 kandi ubomba kunya bibiri ku munsi, iyo aje kugusura nyuma y’iminsi ibiri agasanga hasigaye bitatu, umusobanurira aho ibindi byagiye”.
Muri buri mudugudu umwe wo mu gihugu hose, habarizwamo abajyanama b’ubuzima bane. Akarere ka Musanze kakaba kabarizwamo abajyanama b’ubuzima 1715 bafasha abaturage mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze harimo n’ubukangurambaga mu gufata imiti neza.
Hashize amezi ane Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ishyize ku rubuga rwa X ubutumwa bwibutsa abarwayi gufata imiti nk’uko Muganga yayibandikiye. Aho bwagiraga buti “irinde kuyihagarika kuko wumva utakirwaye cyangwa utabigiriwemo inama na muganga. Irinde kuyisangira n’abandi barwayi wibwira ko muhuje ibimenyetso. Ibi bituma udukoko dutera indwara tugira ubudahangarwa ku miti iturwanya”.
Nadine Umuhoza