Bugesera: Muzibuke gutora ku gipfunsi kibumbatiye ubumwe, demokarasi n’amajyambere-abakandida depite ba FPR

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/07/2024, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazindukiye kwamamaza abakandida depite babo mu Karere ka Bugesera, Ni igikorwa cyabereye kuri Stade ya Bugesera iri mu murenge wa Nyamata.

Iyi stade ubwayo bavuga ko na yo bayikesha imiyoborere myiza ya FPR irangajwe imbere n’umukandida wayo akaba perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame. Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR mu karere ka Bugesera Hon. Mukarugwiza Annonciate, Ati:”Reka mpere no kuri iki cyicaro cyiza twicayemo cya stade ya Bugesera, ni igikorwa twahawe na Nyakubahwa chairman wacu Paul Kagame, iyi stade ya Bugesera ntabwkayakira amakipe gusa ya Bugesera, yakira n’ayo hanze ndetse bikanezeza abanyabugesera.”

Abakandida biyamamaje

Hon. Mukarugwiza akomeza avuga ko imiyoborere ya FPR yatumye aka karere kaba akifuzwa kandi atari ko kahoze. Ati:”murabizi mwese aka karere ka Bugesera kari karahejwe, kari akarere gafite amateka mabi, ukoherejwemwo yumvaga ko atagomba kugira ubuzima, ariko ubu akarere ka Bugesera ni ubuzima kuri buri wese, ni akarere kifuzwa.”

Abatuye aka karere na bo bashima imiyoborere myiza ya FPR yatumye ubuzima bwabo buhinduka ubu bakaba bariteje imbere.

Nguweneza Jean Bosco Ati:”nabayeho ndi umwana w’imfubyi mu buzima bugoye, FPR yambaye hafi inyubakira inzu, inshyira mu ishuri ku bw’imiyoborere myiza ndiga ndarangiza mbona akazi, ndera barumuna banjye ntangira kwiteza imbere, bampa formation ntangira gushaka uko nakwikorera, kuva kuri mandat ya mbere kugera ku ya 3 kuko twari tuyobowe neza byakomeje kugenda, navuye ku biro 45 kubera imibereho myiza ubu ndi hafi kugira 100, uwo munezero nawuhawe na FPR.”

Twiringiyimana Mariya wo mu kagari ka Kindama, Ati:”nari umwe mu bagore bari mu bukene bukabije ariko kubera imiyoborere myiza ya FPR inkotanyi nkaba ntagisabiriza ahubwo mbasha kwigira, jye n’umuryango wanjye tukaba turiho neza, natangiranye urugendo ibihumbi 4 mbifashijwemo n’imibereho myiza ya FPR yadufashije kwishyira hamwe mu matsinda, ndangura amajipo 7 nkuramo 6700, guhera uwo munsi sinongeye gusabiriza, nabashije kugura ikibanza, negera SACCO na yo inguriza miliyoni ebyiri kuko nayeretse ko mfite ingwate njya muri rwa rugendo rwanjye neza mfungura inzu y’ubucuruzi,
Ubu ntabwo tukiri mu bukode jye n’umuryango wanjye, ndetse jye wawundi wasabirizaga ubu umutungo mfite nturi munsi y’agaciro ka miliyoni 25.”

Kuba aka karere karahoze nta gikorwaremezo na kimwe kagira, ndetse ngo ikirango cyarangaga umunyabugesera kari agakapu yagendanagamo akenda ko guhindura ageze I Kagali kubera ivumbi ryahabaga, ariko ubu ibyo byose bikaba byarabaye amateka, aho aho bagendaga amasaha ane basigaye bahagenda hagati y’iminota 20 na 30 ndetse bakahagera basa neza utabatandukanya n’abanyakigali, biri mu bituma abakandida depite bakangurira abanyabugesera gutora FPR ku bwiganze.

Rutayisire Jackson ati:”Nagirango nongere mbahamagarire kuzatora nyakubahwa chairman Paul Kagame nk’intare iyoboye izindi ntare, kandi nimumara kumutora muzibuke gutora ku gipfunsi kibumbatiye ubumwe, demokarasi n’amajyambere, gutora chaiman Paul Kagame ni ugushyira abanyarwanda mu bwishingizi bw’umutamenwa.”

Uretse Rutayisire, abandi bakandida-depite biyamamaje uyu munsi mu Bugesera ni Uwitije Clementine na Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson, bose bakaba bahurije kugusaba abaturage gutora FPR-Inkotanyi n’umukandida perezida wayo Paul Kagame, uziyamamariza muri aka karere tariki ya 6 Nyakanga 2024 I Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *