Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Nyakanga ubwo umukandida perezida w’umuryango FPR Inkotanyi Kagame Paul yageraga ku kibuga cya Kindama giherereye mu murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera yakiriwe n’ abiganjemo abatuye mu Karere ka Bugesera ndetse n’abaturutse ahatandukanye mu gihugu bagaragaza ko bashyigikiye uyu Mukandida.
Mu bashyigikiye uyu mukandida wa FPR harimo n’amashyaka 8, Hon Mukabarisa Donatille perezida wa rimwe muri yo, ari ryo PL yavuze ko hari byinshi byakozwe muri aka Karere ka Bugesera aribyo byatumye iri shyaka rihitamo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame.
Ati” Impamvu twashingiyeho ntabwo zibarika kandi nuwazivuga bwakwira bugacya, gusa icyo nagira ngo mvuge ni uko igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kubagira nk’ Umuyobozi udasanzwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twiyemeje gukomeza kugendana namwe kugira ngo twubake Igihugu gifite ubukungu butajegajega.”
Abaturage ba Bugesera bitabiriye iki gikorwa na bo ntibajya kure ya hon. Mukabalisa, aho bavuga ko bishimiye ibikorwa remezo amaze kubagezaho kuva yatangira kuyobora Igihugu bityo nta mpamvu n’imwe yatuma batora undi utari Paul Kagame.
Dusengumuremyi ati:”jye mbona Kagame ari malayika w’abanyarwanda, iyo bavuze Bugesera itoshye ntibaba bavuga amashyamba cyangwa ibyatsi, natwe ubwacu turatoshye, hari igihe abantu bari barumye.”
Uwineza: ati” Paul Kagame yampaye umutekano ubu umugabo ntakinkubita, kera twarakubitwaga ntitwagiraga ajambo, ibi byose yaduhaye bituma tuzamutora ubuzima bwacu bwose”
Francois ati:” Ubu hano mu Bugesera hagiye kuzura ikibuga cy’indege, umuntu washakaga kujya mu mahanga byasabaga ko ajya i kigali, none ikibuga kidusanze iwacu, ubu utatora Kagame n’inde koko?:
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi akanaba Chairman w’uyu muryango, Paul Kagame yabwiye abari bateraniye Kindama ko ibikorwa by’iterambere bitazahagarara.
Ati:”Politike nziza itagira uwo isiga inyuma mu gikorwa, igikuru gishyira imbere amajyambere, abantu ntibahore baganya umuhanda, baganya amashuri, baganya ibintu bitanga ubuzima”.
Yanasabye kandi urubyiruko gukotanira kubona ubuzima rwifuza.
Ati” Twifuza kubarera muri iyo politike ya FPR yo gukotana, yo gukotanira umutekano n’amajyambere y’ igihugu cyacu, ni yo ntego, ni yo politike ya RPF, ni yo politike y’inkotanyi . Gukotana murabizi? Mugomba gukotana nibwo mugera k’ ubuzima mwifuza kugeraho.”
Uyu mukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yiyamamarije Bugesera nyuma y’uko avuye Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Kirehe.
Naomi Irakoze Mugaragu.