Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga ubwo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru umuyobozi waryo Dr. Frank Habineza yagiye agaruka kuri zimwe mu mbogamizi bagiye bahura na zo nk’aho mu karere ka Rulindo bagiye kwiyamamaza bagasanga abaturage b’aho bagombaga kwiyamamariza, bahavanwe bakoherezwa mu wundi murenge, ahari hari ibikorwa byo kwiyamamaza by’irindi shyaka kandi gahunda yabo yari izwi n’akarere.
Ati:”Amabwiriza ya Komisiyo y’amatora mu Rwanda, ni uko nta mashyaka agomba kwiyamamariza mu murenge umunsi umwe, ariko Rulindo yari imirenge yegeranye abaturage bose inzego z’ibanze zabatwaye ndetse n’amaduka y’abacuruzi afunze, twarababaye ariko turi mu gihugu kigendera muri Demokarasi twakomeje gahunda yacu irangira mu mahoro n’ubwo twabuze abaturage twari twaje kureba”.
Dr Frank, yavuze ko ibyo bitabaciye intege, bihanganye bagakora ibikorwa byo kwiyamama bari mu bwigunge, ariko ngo kuri ubu bafite icyizere cyo gutsinda amatora neza.
Ati:”Dufite icyizere ko aya matora tuzayatsinda neza, ari abadepite baziyongera bagere kuri 20 ndetse na perezidansi turi kuyikozaho intoki nko kuri 55%.”
Ikibatera iki cyizere ngo ni uko bashyigikiwe kandi bitakiri nka 2017 ubwo mu kwiyamamaza boherejwe mu irimbi, bagaterwa amabuye, bagafungwa n’ibindi, nk’uko umuyobozi w’ishyaka yavuze, bashima ko nta kibazo gikomeye barahura na cyo igihe bamaze bazenguruka igihugu biyamamaza ndetse ngo mu turere 26 kuri 30 tugize U Rwanda bamaze kugeramo biyamamaza, muri Ngoma na Rulindo ni ho bahuye n’ibibazo naho mu tundi turere 24 ho bakiriwe neza n’abayobozi bose b’uturere.
Naomi Irakoze Mugaragu.