Ibi Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiscopi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ikirenga (Chancellor) w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli ryigisha Ubuforomo n’Ububyaza ( Ruli Higher Institute of Health/RHIH) riherereye mu karere ka Gakenke, yabigarutseho Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 ubwo yari ayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ry’iri shuri I Kigali.
Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa muri Kiliziya Sainte Famille, Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yahaye abitabiriye ibi birori, yibukije abaforomo n’ababyaza baryigamo ko ubuzima bw’umuntu butangirira mu biganza by’umubyaza, bugasoreza mu by’umuforomo, bagomba guhora bazirikana ko bafite ubutumwa bukomeye butagomba gufatwa nk’ubucanshuro.
Ati:”Barimu bo muri iri shuri, baforomo n’ababyaza Kiliziya iha agaciro gakomeye ubutumwa mukora ariyo mpamvu ishuri nk’iri dushyiramo imbaraga kugira ngo mutegurwe neza kuko ubuforomo n’ububyaza ni umuhamagaro, ntabwo ari akazi, ntabwo ari ubucanshuro.”
Cardinal Kambanda kandi, yavuze ko ubuforomo n’ububyaza ari intangiriro n’amaherezo y’ubuzima bwa muntu. Ati:”nk’uko nagiye mbibabwira, ubuzima bw’umuntu butangirira mu biganza by’umubyaza bukarangirira mu biganza by’umuforomo mu bitaro. Iyo umubyeyi yenda kubyara agana ababyaza bakamwakira, bakamuherekeza, bakamusigasira mu gutanga ubuzima. Iyo ubuzima bwacu buri mu marembera tugenda tugana abaganga n’abaforomo hakaba ari naho ubuzima busorezwa. Ni yo mpamvu rero ubutumwa bwanyu ari ubutumwa bukomeye.”
Yasabye kandi abiga muri iri shuri kwishimira ko leta y’u Rwanda nayo yabonye agaciro gakomeye k’ubutumwa bakora maze igashyira imbaraga mu buvuzi.
Ati:”nk’uko minisiteri y’ubuzima yagiye ibitubwira, barashaka ko umubare w’abaforomo n’ababyaza wikuba inshuro enye ariyo mpamvu tugenda twagura amarembo kugira ngo twakire abato benshi biyumvamo iyo ngabire ngo batozwe kubungabunga ubuzima. Aha rero hakaba ari ho ubufatanye bukomeye kiliziya na leta y’u Rwanda duhuriraho kugira ngo tubungabunge ubuzima.”
Umunyeshuri uhagarariye abandi wiga mu mwaka wa gatanu w’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ububyaza, Iyamuremye Charles yashimye inzego zitandukanye zagize uruhare mu iterambere ry’iri shuri
Ati:”Turashimira tubikuye ku mutima perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame kuko ni we washyize ibuye ry’ifatizo ku ishuri ryacu none rikaba ribaye ubukombe. Turashimira kandi ubuyobozi bw’ Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza(HEC) mu bushishozi bahorana n’uburyo batahwemye kuba hafi y’ishuri ryacu. Turabizi baje gukorera I Ruli kugeza batwemereye iri shami ry’I Kigali.”
Yaba uyu munyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri, bashimira Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, umuyobozi w’iri shuri w’ikirenga ko yemeye icyifuzo cyabo cyo gutangiza ishami ry’ishuri ry’ubuzima rya Ruli I Kigali.
Ruli Higher Institute of Health, ni ryo shuri rikuru ryonyine rya Kiliziya gatolika y’u Rwanda ryigenga ryigisha ubuforomo n’ububyaza. rifite icyiciro cya mbere cya kaminuza(A1) cyigisha ubuforomo n’ububyaza I Ruli mu karere ka Gakenke muri Arkidiyosezi ya Kigali, rikaba ryafunguye ishami i Kigali muri Saint Paul, rizajya ryakira abavuye I Ruli n’ahandi mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza bakaza kuhakomereza mu icyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0) mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza.
Naomi Irakoze Mugaragu.