Rulindo: Icyumba cy’umubyeyi wonsa cyafashije ababyeyi baje gutora no gutoresha

Kuri site y’itora ya G.S. Kiruli yari yashyizwe mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo, bamwe mu babyeyi bashyiriweho icyumba cyo kubafasha konsa abana ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, baravuga ko cyabafashije gutora neza. Uwineza Lydia waturutse mu mudugudu wa Cyondo ni umuseseri wari waje gutoresha kuri iyi site. Twamusanze ari konsa umwana…

Inkuru irambuye

Dr. Frank Habineza yashimye komisiyo y’amatora ko yateguye neza

Nk’abandi banyarwanda batuye mu gihugu, kuri uyu wa 15 Nyakanga Umukandida perezida w’ ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda(DGPR) yagiye kuri site y’itora yagombaga gutoreraho iri ku ishuri ribanza rya Kimironko ya kabiri mu karere ka Gasabo. Yavuze ko yishimiye ko yaje gutora ndetse ashimira na komisiyo y’igihugu, ati: “Komisiyo y’igihugu y’amatora yabiteguye…

Inkuru irambuye

Abarwayi, abarwaza n’abakozi bishimiye kwegerezwa Site y’itora mu bitaro

Mu Bitaro hirya no hino hashyizwe Site y’itora yatoreweho abarwayi babashaga kubyuka, abarwaza ndetse n’abakozi bakoze izamu bitabiriye amatora rusange ya Parezida wa Repubulika n’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere Tariki 15 Nyakanga 2024, izi site kandi bikaba byari biteganyijwe gushyirwa mu bitaro byose mu Rwanda. Bikaba byashimishije abarwayi n’abandi bahatoreye  kutavutswa uburenganzira bwo gutora….

Inkuru irambuye