Dr. Frank Habineza yashimye komisiyo y’amatora ko yateguye neza

Nk’abandi banyarwanda batuye mu gihugu, kuri uyu wa 15 Nyakanga Umukandida perezida w’ ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda(DGPR) yagiye kuri site y’itora yagombaga gutoreraho iri ku ishuri ribanza rya Kimironko ya kabiri mu karere ka Gasabo.

Yavuze ko yishimiye ko yaje gutora ndetse ashimira na komisiyo y’igihugu, ati: “Komisiyo y’igihugu y’amatora yabiteguye neza ubona ko ibintu byateguwe neza kuva dutanga za kandidatire, twiyamamaza, mu by’ukuri ubona ko byateguwe neza kurusha ubushize, so, biratanga icyizere turizera ko n’ibiri buve mu matora biza kuba aribyiza kurushaho.”

Si we gusa wishimiye ko yabashije gutora, n’urubyiruko rwatoreye kuri iyi site ngo rwishimiye ko rwitoreye abo rwihitiyemo kandi bizeyeko bazabageza kuri byinshi.

Ihogoza Queen utoye bwa mbere ati:”ndishimye cyane pe, kuba ntoye bwa mbere nkaba natoye umukandida wanjye, uwo natoye nifuza ko yazafasha abana bari kuzamuka bajya muri kaminuza gufashwa bakabona amaburuse kuko ubona ko hakirimo imbogamizi nyinshi.”

Beata:”Kuba natoye bivuze ko nishimiye igikorwa cy’amatora, abo natoye nizeueko bazatugeza ku iterambere ryiza, imihanda n’amazi n’umuriro, ni byinshi cyane.”

Ku isaha y’i saa cyenda ibikorwa byo gutora byari bisojwe, hasigaye ibyo kubarura amajwi n’ibyo kuyatangaza.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *