
Urubyiruko rumurika imideri rwasabwe kudata umuco ngo rwiyambike ubusa
Ubwo mu mujyi wa Kigali habaga imurikamideri(fashion show)rya “Masenge Agnès” mu mpera z’iki cyumweru (weekend), abitabiriye bagaragaje ko atari ngombwa kwambara ubusa ngo ube umumurikamideri mwiza. Mukazibera Marie Agnès wateguye iki gikorwa avuga ko ibyo ahandi bambara bidakwiye gutuma urubyiruko rw’U Rwanda rubishamadukira ngo rute umuco kuko rutaba ruzi impamvu abo babyambara. Ati:”Urubyiruko ntirugomba gupfa…