Ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore muri Afurika (Pan-African women’s day) kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, ku nsanganyamatsiko “Y’uburinganire mu mihingire y’ubutaka mu Rwanda”. Hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo kwibutsa ko abagore badakwiye kugira aho bahezwa kuko bashoboye by’umwihariko mu kubyaza ubutaka umusaruro babuhinga.
Urugo rwa Olive Namahoro na Alphonse Dusengimana rwatanze ubuhamya bw’ukuntu ubuhinzi bwabahinduriye ubuzima.
Olive yatangiye avuga ko abagore bagiraga imbogamizi zo kuba abagabo ari bo babaga bafite ijambo rinini ku mitungo y’umuryango aho utashoboraga kubwira umugabo ngo ubutaka runaka ube wabuhingamo ikintu runaka ahubwo we mu rwego rwo kugupfobya akaba yavuga ngo mwubakemo ibiraro! Gusa ngo nyuma y’aho afatiye amahugurwa ku buhinzi, yigiriye inama yo kubitangira gake gake ngo wenda nibigenda neza umugabo azamushyigikire.
Yatangiye ahinga imboga ahera ku nyanya na kokombure(cocombre) afata ubutaka buto abubyaza umusaruro akeza akajya ajyana ku isoko amafaranga abonye akayabitsa muri SACCO. Umugabo we ngo yaje kwemera ari uko amugobotse mu buryo atateketezaga.
Ati:” twari dufite umwana uri ku ishuri muri pirive(privé) aza guhamagara papa we ko bamwirukanye, ni umufundi n’umutekinisiye nta kintu atazi gukora ariko kwishyurira umwana byamunaniye biramucanga, kubera ko jye nari nyafite nagiye kuri banki ndishyura, nyuma aza kumbaza ati ko umwana atatashye kandi ntarabona amafaranga byagenze bite? mubwira ko ibihumbi 98 nayishyuye arumirwa, ese wayakuyehe? Nti ni hahandi wabonaga njyana utuntu mu isoko nyizigama, Ati ese koko wahinga twa tunyanya na twa dukokombure bikabyara umusaruro? Nti rero ushaka wanshyigikira,…”
Ntibyagarukiye aha Olive yakomeje gushaka uko yakwigishwa n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi, yiga gukora ifumbire y’imborera umugabo we akaba ntabyumva ahora amubwira ko iyo myanda yirirwamo ntacyo izamumarira, gusa ntiyacika intege aza no kugira iyo akora wenyine afite umukozi umwe umufasha mu minsi 3 akora toni 20 n’umushinga wabajyanye mu rugendo shuri baratungurwa.
Ati:” barayifashe bayijyana muri laboratwari barayipima, yabaye iya mbere barayihemba ndetse batanga uburenganzira abahinzi batangira kuyikoresha, mu byumweru 2 bari baduhaye amafaranga,ikiro twakigurisha 40, toni 20 bampaye ibihumbi 800.”
Mu gutebya kwinshi yavuze ko yayateretse ku meza agereka akaguru kukandi ntegereza umugabo aho atahiye ayakubise amaso amubaza niba yagiye gutubora inzu z’abandi kuko ngo yabaho yari atarafata n’ibihumbi 200 mu ntoki. Undi amusubiza ko yayakuye muri ya mase yahoraga amuserereza, maze umugabo ati ‘mugore mwiza ndemeye reka aya mafaranga tuyapangire icyo kuyakoresha.’
Olive akomeza avuga ko igituma umugore yemeza umugabo ari uko amwereka ikivuye mu byo akora, kuko kuva icyo gihe asigaye amufasha, ndetse ngo yiyunguye n’ ubundi bumenya bwo guhinga ku mutaka buto ibizwi nka girini(green) ndetse yishije n’umugabo.
Ati:”ubu uko mumureba uku ubuhinzi bwo muri green house arenze n’abagoronome bose, azi imiti akoresha n’amafumbire. Mbere nahingaga inyanya na kokombure none ubu nongeyeho puwavuro(poivron) z’amabara zigira amafaranga menshi ikiro kijya kigura ibihumbi 4, kuko yabonyeko ayo ari gukura mu gifundi n’ayo nkura mu buhinzi amenshi ari ayo mu buhinzi na we araza turafatanya, ndamushimira cyane kuko yahinduye imyumvire gusa umuntu wese iyo umwereka ibyo ukora ko bifite akamaro biba byiza.”
Alphonse ashima umugore we wamukuye mu gifundi akamushyira mu buhinzi buri gutuma biteza imbere. Ati:”abagore barashoboye abagore bafite imbaraga bafite ibitekerezo ku bwanjye ndumva abagore muri iki gihugu cyacu twabaha uburenganzira busesuye ntitwumve ko abagabo ari twe kamara, ubundi iyo abantu babiri bemeye gushinga urugo mu bikorwa cg mu bitekerezo bagakwiye guhuriza hamwe bakareba icyagirira umumaro umuryango, mu by’ukuri ibyo umugore wanjye yakoze tubona umusaruro utunga urugo tugasagurira n’amasoko, jye nkimara kubona agiye guhinga ku butaka buto bwa green nahise mbona ko ngomba kureka igifundi nkaza nkamufasha kuko ubuhinzi ni ingenzi cyane, ndashimira umufasha wanjye n’imiryango yagiye imuha amahugurwa, mukomeze muha amahugurwa abagore kuko barashoboye.:
Marie Grace Nishimwe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka avugako abagore bafite uburenganzira ku butaka ukurikije icyo amategeko ariko ko amategeko akwiye gukurikirwa no guhindura imyumvire.
Ati:”ubwo butaka bafitiye uburenganzira noneho bagira uruhare mu kubukoresha byaba ari ukubugurisha, iyo tuvuze ubuhinzi ni iki turi bushyiremo ni gute twabubyaza umusaruro, usanga ahanini ahongaho hari ahataragerwa akaba ari ho hagaragarako amategeko arahari ariko hari n’imyumvire igomba gukurikira amategeko, bwa burenganzira umugabo afite n’umugore arabufite, ariko na we hari igihe usanga atazi ko ubwo burenganzira bugera no mu gukoresha bwa butaka, gutanga igitekerezo mu buryo bwo kububyaza umusaruro, aho rero hakaba ari ho hasaba kwigisha hakabaho guhindura imyumvire kugirango umugabo n’umugore bajye bicara bashyire hamwe bavuge bati bwa butaka twabonyeho uburenganzira noneho reka tubukoreshe gutya.”
Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukoresha 73% by’abaturage muri bo 78% ni abagore ahanini bigira uruhare mu buhinzi buto kandi bufatwa nk’isoko nyamukuru y’mibereho. Ni muri urwo rwego, imibare yerekana ko 49% by’abagore n’abagabo bafatanya ubutaka mu gihe ubutaka bw’abagore bwonyine buhagaze kuri 19%. Kwandikisha ubutaka byazamuye uburinganire mu gutunga ubutaka n’ubwo hamwe na hamwe abagore bagifite imbogamizi mu gufata ibyemezo mu rugo kubera imyumvire you bamwe ikiri hasi, ari ho abagabo basabwa gushyiramo imbaraga mu gufasha abagore babo.
Naomi Irakoze Mugaragu.
Ищите в гугле