Mu gihe isi yerekeje amaso i Paris mu Bufaransa ahari kubera imikino olimpike ya 2024, ibihugu 206 byo ku isi byohereje ababihagarariye mu byiciro binyuranye by’imikino (disciplines) irimo gukinwa.
Muri iyi mikino ishimishije kandi ihuza abaturutse mu mpande zose z’isi, hari ibihugu bihagarariwe n’abakinnyi benshi kurusha ibindi, bikaba bifite amahirwe yo gutwara ibihembo byinshi bihatanirwa muri iyi mikino
Muri iyi mikino irimo gukinwa ku ncuro y’i 100, Leta zunze Ubumwe z’Amerika nicyo gihugu gihagarariwen’abarushanwa benshi ugereranyije n’ibindi bihugu 205 byitabiriye aya marushanwa. Mu barushanwa 10.714, Leta zunze Ubumwe z’Amerika ihagarariwe n’abagera kuri 592,naho u Bufaransa bwakiriye aya marushanwa buhagarariwe n’abakinnyi 573.
Ibindi bihugu byohereje umubare munini w’ababihagarariye ni: Australia (460), u Budage (427) u Buyapani (404), u Butaliyani (403), u Bushinwa(388), Espanye(382), u Bwongereza(327), na Kanada (318).
Muri aya marushanwa ari mu byiciro 32, abarushanwa barimo guhatanira imidali 329 yo mu bwoko bwa Zahabu, Umuringa na Bronze.
U Rwanda narwo rurahagarariwe muri aya marushanwa ari kubera i Paris. Abanyarwanda bitabiriye aya marushanwa ni Uwihoere Tufaha, Manizabayo Eric, Mukandayisenga Clementine, Ingabire Diane, Mwamikazi Jazilla, Nimubona Yves,na Mukandanga Clementine.
MANIRAGABA Emmanuel