Nyabihu: ubukangurambaga burafasha abagabo gusobanukirwa n’ibyiza byo konsa neza

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, bavuga ko basobanukiwe ko umwana agomba konka igihe cyose abishakiye.

Ibi babitangaje Kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024 ubwo abayozi mu nzego zitandukanye bifatanyaga n’abaturage no muri aka karere mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo konsa.

Ndikumuremyi Thadée atuye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kabatwa.

Yagize ati “Abagabo muri rusange ntabwo twitaga ku konsa umwana; umugabo yatahaga, yasanga umwana nta kibazo afite atari kurira akumva ko yonse bikagarukira aho. Ariko ubu turakangutse tuzajya tubyitaho”.

Yakomeje avuga ko uburyo abagabo babwiwe bashobora gufashamo abagore kubona amashereka bazashishikariza abandi kwitabira kubukoresha.

Ati “Hari ikintu twumvise ko gukomanga umubyeyi mu bitugu bituma amashereka aza yari yabuze. Ako ni agashya muri rusange! Turagasangiza na bagenzi bacu bataje na bo babimenye bajye babikora abagore babo bonse neza”.

Ndikumuremyi Thadée utuye mu murenge wa Kabatwa wvuze ko yasobanukiwe n’ibyiza byo konsa

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Uwimana Aline yavuze ko uruhare rw’umugabo mu gufasha umugore konsa neza, ari ukwitabwaho no kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati” Murabizi ko kera bavugaga ko umubyeyi wanyoye primus ahembere, si ikindi ni uko umuntu yamaraga kuyinywa akamera nk’utagize ibitekerezo byinshi. Rero umugabo iyo ari hafi, akegera umugore akamwitaho cyane na ya mashereka araza kuko baba bari kumwe akabona ko afashijwe, ko afite  umuntu umuri iruhande”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagarutse ku kutagira umuntu ufasha umubyeyi imirimo yo mu rugo nyuma yo kubyara agifite intege nke akabona na we indyo yuzuye kugira ngo ahembere abone amashereka, asaba ababyeyi b’abagabo gufasha abagore imirimo yo mu rugo.

Ati” Iyo atabonye umuntu umufasha iyo mirimo umubyeyi aragenda akajya mu kazi agacuragana akagira icyo twakwita umuhangayiko (stress) ntahembere neza. Rero niyo mpamvu tuvuga ngo babyeyi b’abagabo mudufashe mu gihe uziko ufite umubyeyi mu rugo mufashe imirimo yo mu rugo uko bishoboka kugira ngo atekane atuze muri we noneho ahembere abone ya mashereka”.

Umuyobozi mukuru wa NCDA Ingabire Assumpta ageza ijambo ku bitabiriye ubukangurambaga bwo konsa

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwo mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko mu Rwanda abana bonse neza nta kindi kintu bavangiwe banganaga na 87,3%. Nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu mwaka w’2020, iki gipimo cyaragabanutse 7%.

Zimwe mu mpamvu z’iri gabanuka zituma ababyeyi batacyonsa cyane zirimo ubuzima bugenda buhinduka busaba ko umubyeyi w’umugore agomba na we kujya gushakisha ubuzima bigatuma yibagirwa konsa, ndetse n’ubumenyi budahagije bukunze kugaragazwa n’ababyeyi.

Ubukangurambaga bwo konsa bufite insanganyamatsiko igira iti: “Umwana wonse neza, Ishema ryacu”, bukaba bugamije gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi b’abagore konsa neza no gushishikariza abagabo kubashyigikira.

Nadine Umuhoza 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *