Farm service center ni ikigo cyatangijwe n’umushinga wa USAID Hinga Weze mu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abahinzi n’aborozi bakoraga ingendo bajya gushaka inyongeramusaruro, rimwe na rimwe bakazibona zibahenze, hakaba n’igihe bazibura, ugasanga abahinzi ntabwo bahingira igihe, bigatera ikibazo cy’uko abahinzi n’aborozi batabashaga kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Hinga weze yatangiranye n’ebyiri iya Nyamagabe n’iya Gatsibo, Nyariyonga Jeanne D’arc umukozi wa Hinga wunguke ushinzwe ikwirakwiza ry’inyongeramusaruro, avuga ko izi center zaje ari igisubizo.
Ati:”Iyo center ni ahantu umuhinzi n’umworozi nibura 95% abona ibisubizo by’ ibyo akeneye byose mu mwuga we; yaba imbuto y’indobanure, amafumbire, ibikoresho by’ubuhinzi, amashwagara, imiti y’ibihingwa itandukanye, imiti y’ubworozi itandukanye ndetse service center zigaherekeza abahinzi n’aborozi aho basanzwe bakorera bakabaha ubujyanama bwimbitse mu byo bakora bakabahugura ngo babashe gukora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.”
Kuva igihe zatangiriye nka Gatsibo bagize abahinzi ibihumbi 18 naho Nyamagabe bamaze kugira abagera ku bihumbi 15, abakorana n’izi center bavuga ko zatumye ubuhinzi bwabo butera imbere ndetse na bo bakiteza imbere nk’uko Nyirabarinda Seraphine umuhinzi wo mu murenge wa Uwinkingi muri Nyamagabe avuga.
Ati:”ubu baduhaye abagoronome bagenda batwigisha uko tugenda dukoresha ayo mafumbire mbere ntitwari tuzi kuyakoresha ku bipimo bikwiriye, mbere niba narakoreshaga inusu kuri ari ubu nsigaye nkoreshaho ibiro 3, nkanjye nihereyeho aho nakuraga ibirayi Toni 6 ubu nahakuye Toni 25, nkaba narabashije kwishyurira abanyeshuri mu mashuri makuru, nkabatangira za mitiweli ndetse abana bakaba barya indyo yuzuye, nk’amafaranga nabonye ubu ngurisha ibirayi by’imbuto ndi kwiyubakiramo inzu, maze kuyuzuza ku muhanda.”
Ibi binashimangirwa na Mukakomeza Donatile perezidante wa Farm service center ya Nyamagabe uvuga ko byanezeza cyaneduwagera nko mu murenge wa Buruhukiro, aho usanga abaturage bafite za Fuso, Daihatsu na moto bibafasha gukurikirana ibikorwa byabo, kubera imikoranire myiza.
Ati:”twebwe agashya dufite, dufite umugoronome uri hagati y’umuhinzi n’umucuruzi w’inyongeramusaruro bityo inyongeramusaaruro leta iba yaduhaye nka nkunganire zizakoreshwa neza kdi umusaruro uzamuke, inama nagira abahinzi ni ugukoresha inyongeramusaruro kandi ku gihe bagategura imirima yabo neza kare kandi bakayizigamira.”
Ngo banafite Icyerekezo:”Icyerekezo cyacu ni uko akarere ka Nyamagabe kahinduka icyatsi kibisi ndetse umuhinzi uteye imbere akaba ari iwa Nyamagabe, duteganya no kuzana kontwari y’ikirayi cya Nyamagabe i Kigali.”
Hakizimana Danny umugoronome wa service center ya Gatsibo, avuga ko inama baha abahinzi zituma bamenya igihingwa kibafitiye akamaro.
Ati”mbere uko byari bimeze abahinzi bahingaga badafite umuntu ubari inyuma, ubafasha mu buryo buri tekinike, ubu nk’iyo dutanze inyongeramusaruro;arayiguze, ayiboneye ku giciro cyiza aragiye arunguka ejo bizatuma y’investing (gushora) ahandi hanini haruta aho yari y’investinze, ikindi tumufasha kuba twamuhitiramo ibihingwa ashobora guhinga bitewe n’ikigezweho ku isoko, bityo akongera umusaruro biruta uko mbere yakoraga, mbere ntawamubwiraga ngo amezi aya n’aya uhinze inyanya zaba zifite igiciro cyiza,…tubagira inama y’igihe cyiza tubyita ‘agricultural calendar’ ”
Uretse Nyamagabe na Gatsibo kandi Hinga weze yashyizeho n’izindi 4 zitwa mini service center muri Ngororero, Nyabihu, Bugesera na Karongi zikaba zarakomeje gukurikiranwa na Hinga wunguke, iyi ikaba igiye gushyiraho izindi 7 muri Kayonza, Ngoma, Nyamasheke, Rtsiro, Rubavu, Gakenke na Burera.
Naomi Irakoze Mugaragu.