Pariki ya Nyungwe imaze imyaka 19 ibaye Pariki y’Igihugu, yajyaga igaragaramo abakoreramo ibikorwa by’ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara, ubucukuzi butemewe n’ibindi byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Gusa kuri ubu umubare w’abakoraga ibi bikorwa waragabanutse kuko bagiye bahabwa imirimo muri pariki.
Niyigaba Protais, Umuyobozi wa pariki nkuru ya Nyungwe avuga ko impamvu bahisemo gukorana n’aba baturage bahoze bangiza pariki, ari uko bayikozemo ubuhigi kandi ko bafatanyije kurwanya abari bakomeje kuyangiza.
Ati:”Dufite abantu bageze kuri 92 bitwa ba ‘echo langers’ ni abantu dukorana na bo bavuye muri ‘communities’ zitandukanye mu midugudu n’utugari tuzengurutse pariki abenshi muri bo bakaba barahoze bangiza pariki, abangaba kuko baba barakoze ibintu byinshi muri pariki bazi neza uburyo ubuhigi bukorwa ariko ku rundi ruhande buri kwezi bakagira icyo babona cyunganira imiryango yabo dukorana n’amakoperative yabo, bafite amakoperative agera kuri 5.”
Avuga kandi ko uburyo bakorana na bo ari ibintu byabafashije kugabanya umubare w’ ubucukuzi butemewe ndetse n’ubushimusi bw’ inyamaswa.
Ati:”Uburyo dukoranamo na bo twabahaye amahugurwa bemera kuva mu byo bakora ku buryo babonye indi mirimo idufasha mu kubungabunga pariki ubu ni byo dukorana, ibintu bifasha cyane urebye nk’igice cya Bweyeye biri mu bintu byadufashije kugabanya umubare w’ubucukuzi butemewe ndetse n’ubushimusi bw’inyamanswa.”
Si ugushimuta inyamanswa cyangwa gucukura bitemewe bishobora kwangiza pariki gusa. Mugukomeza kubungabunga ibinyabuzima biyirimo iyo uyisuye hari amabwiriza uhabwa nk’uko Oscar Mugisha Umukozi ushinzwe guherekeza ba mukerarugendo no kubasobanurira byinshi bigize pariki ya Nyugwe avuga.
Ati:”hano dukora ubukerarugendo ariko tunabungabunga ibidukikije, ntabwo wemerewe kugira ikintu na kimwe ukura mu ishyamba nta n’ubwo wemerewe kugira ikintu na kimwe uta mu ishyamba niba urangije kunywa amazi icupa ryawe ribike cg urimpereze ndigutwaze no gusakuza ijwi ryo hejuru ntibyemewe.”
Iyi pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso bwa kilometerokare(km2) 1019, ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye bitewe n’uko ari ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.
Naomi Irakoze Mugaragu.