Urubyiruko rwize neza imishinga rurashishikarizwa kwitabira inama igamije guteza imbere ubuhinzi.

Ni inama nyafurika ngarukamwaka igamije guteza imbere ubuhinzi (AGRF), yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA). Izabera I Kigali kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Nzeri 2024.

Mu kiganiro AGRA ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’iyo nama, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, Dr. Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yakanguriye urubyiruko n’abashakashatsi kwiyandikisha kugira ngo bazungukire muri iyo nama.

Ati: “Tuyitezeho ko abahinzi bacu bazahura n’abaturutse mu bindi bihugu cyane cyane urubyiruko rufite ibyo rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, harimo amahirwe menshi cyane cyane ku rubyiruko rufite imishinga yizwe neza kuko ruzashobora guhura n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.”

Umuyobozi Mukuru wa AGRA mu Rwanda Ndagijimana Jean Paul, Avuga ko hazaganirwa ku guhanga udushya kuko bifasha mu guhangana n’ibibazo biri mu buhinzi.

Ati:”Nko mu Rwanda, mbere abantu bahingaga imbuto y’ibigori bejeje bakabibika, bakeza toni imwe ariko mu myaka itanu ishize murabizi ko U Rwanda rwihagije ku mbuto z’indobanure aho dufite abahinzi beza toni 10 z’ibigori kuri hegitari, ibyo ntibyabayeho hatabaye guhanga ibishya n’ubushakashatsi ni byo AGRA dushyiramo uruhare.”

Yavuze kandi ko bazanaganira ku kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubuhinzi mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050 kandi ko AGRA, ishyigikiye gahunda y’u Rwanda yo kudahingira kubona ibiryo gusa.

Ati:”Ni yo mpamvu muzabona mu cyerekezo cy’igihugu 2050, ubu twarenze kuvuga ngo tugiye guhinga kugirango abanyarwanda babone ibiryo ubu noneho tugiye no guhingira amasoko, hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu guhinga (avocado) avoka, mu guhinga urusenda, mu korora inkwavu, kuko tuziko ibyo bintu iyo ubishoyemo amafaranga n’igihe biguha inyungu irenze iyo wakura mu bigori cyangwa ibishyimbo.”

AGRA yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda 132 000 mu myaka itanu iri imbere ruzaba rutunzwe n’ubuhinzi gusa. Iyo nama ku guteza imbere ubuhinzi yashowemo miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 371 z’amafaranga y’u Rwanda. izitabirwa n’abarenga 5 000 baturutse hirya no hino ku isi.

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *