Hari urubyiruko rukora ubuhinzi rugaragaza ko kubona isoko ry’umusaruro warwo biba bigoye n’ubwo hari aho bigera bamwe bakaribona. Niyidukunda Mugeni Euphrosine ni umuhinzi wongerera agaciro igihingwa cya avoka akanakuramo amavuta yo kurya ndetse na Nshimiyimana Alphonse ukora urusenda n’icyayi gikozwe mu bimera, bombi twaraganiriye.
Mugeni ati:”Mugutangira isoko ntibyari byoroshye kuribona kuko kubona isoko ryo mu Rwanda usabwa byinshi, bifunze neza kandi parasitike baraziciye, gutumiza icupa ry’ ikirahure mu bushinwa ni ibintu bitoroshye bisaba urugendo kugira ngo ugere kuri rwa rwego rusaba ibintu byizewe kandi bikunzwe byemewe ku isoko, iyo umaze kugera ku rwego rufite ibyo isoko risaba, harimo ibyangombwa by’ubuziranenge,ufite ibintu byiza bitunganyijwe neza, amasoko araboneka.”
Nshimiyimana ati:”Isoko kugeza ubu tugenda turibona, tugenda tubona amahoteri twoherezamo ibyo dukora,yego ntibiba byoroshye iyo ukiri hasi ntibamenya ibyo ukora ariko iyo tugenda dutanga ibintu byiza bizima tubona ko isoko rihari icyo dukeneye ni ugutanga ibintu byiza bifite ubuziranenge. Ihangana ku isoko si imbogamizi kuko bitwereka icyo tugomba gukora tukareba ngo uwo duhanganye ni ibiki adashyiramo ngomba gushyiramo? Ni ibiki adakora ngomba gukora?”
Umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi rugamije isoko kandi rukabikora kinyamwuga(RYAF) Rugwiririza Jean Marie Vianney avuga ko urubyiruko mbere yo kujya mu buhinzi rwajya rubanza gushaka isoko mu kwirinda ko rizagorana kuboneka baramaze guhinga.
Ati:” Hari urubyiruko rutangira guhinga nta soko afite, iyo yatangiye guhinga ntaryo ntabwo yuzuza bwa buziranenge kuko ntabyo aba azi, ariko iyo yahinze ahingira isoko ni uko wa muntu ugiye kumugurira amubwira ngo dore icy’ingenzi nkeneye ni iki, dore urunyanya nkeneye, dore imiteja nkeneye, dore urusenda nkeneye ni uru, akajya guhinga yujuje bwa buziranenge.”
Muzungu Gerard umuyobozi wa kompanyi ikorana n’abahinzi aho bagirana amasezerano bakajya babagurira umusaruro na we agira inama uru rubyiruko kumenya ibikenewe ku isoko n’ubuziranenge bifite.
Ati:”Icyo ni ikintu cya ngombwa nko k’urubyiruko rugiye kujya muri ibi bikorwa by’ubuhinzi bugamije isoko, kwita ku kintu cy’ubuziranenge kuko ibintu byose uzana ku isoko ntibigurwa, hari ibyo bagenda bagura ugomba kwita kucyo utanga kijyane n’icyo bifuza ku isoko, niba bavuze ngo turashaka urusenda cyangwa imiteja ibe itaragiyemo imiti, ukamenya ko ubuhinzi bwawe ukoresha imiti yemewe, mugihe wakoresha itemewe ukayijyana ku isoko uba utakaza isoko kandi hari abandi biteguye kuba barifata bakabyubahiriza.”
Mu nama yahuje urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abaguzi, baba abohereza ibintu mu mahanga, amahoteri ndetse na resitora ku mpamvu z’uko urubyiruko ruhinga ariko ejo rukabura isoko, yasojwe hahujwe abaguzi n’urubyiruko rugera kuri 20 babonye amasezerano(contract) bakaba bagiye guhinga noneho bizeye isoko.
Naomi Irakoze Mugaragu.