Ni igitaramo yise ‘3040UbutoreConcert’ kizabera muri BK Arena taliki 31 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 28 Kanama yasobanuye iby’urugendo rwe mu myaka mirongo ine ndetse anavuga ku myaka 30.
Massamba avuga ko iki gitaramo kuri kuri we gikomeye cyane kandi ari icy’amateka kubera ko iyi nganzo yayitangiye kera cyane akiri mu buhunzi I Burundi.
Ati:”nyitangira ndi muto data aranyigisha anyigisha kubyina ngera mu myaka yo guhamiriza ndahamiriza, ngera mu myaka yo kuririmba ndaririmba I Burundi natangiye kujya muri za orchestre mfite imyaka 15, 14 abo mwumva ba Matata even na Kidumu ni za generation twahuye nkiri I Burundi ntangira gukora za spectacle, ntangira gukorera amafaranga ndetse mva iwacu njya muri geto kuko ntangiye kugira ibiceri naje kugira succes nini I Burundi nari muto mfite ijwi ryiza abantu bakankunda.”
Yaje kugeraho asanga abandi ku rugamba mu mwaka w’1989 ibijyanye n’amafaranga n’uburyohe yarimo I Burundi biba birarangiye. Ku rugamba yahawe misiyo(mission)irimo ibintu 3.
Ati:”fundraising(kugirango haboneke amafaranga yo gufasha urugamba kandi byaribikenewe), mobilisation(kugira ngo ibyo twiga byose bijyanye no kubohora igihugu mbashe kubigeza ku bantu byoroshye kuko iyo biciye mu nganzo birihuta kurusha za speeches cg conferences kandi byarakoze), recruitment(aho nsanze urubyiruko rutarasobanukirwa neza nkarwigisha rukajoining abandi ku rugamba) amafaranga yinjiraga yose yabaga ari ay’umuryango, twakoraga hanze ariko tuka reporting ku mulindi ni ho hari headquarters zacu.”
Iyi nganzo yakomeje kuyikoresha n’igihe yajyaga Arusha mu 1993 mu mishyikirano, ari na ho yakoreye indirimbo ‘dushengurukanye isheja’ anavuga ko itamugoye. Na nyuma y’uko inkotanyi zibohoye igihugu, ubwo zari ziti kucyubaka yakomeje iyi nganzo n’ubwo hari abantu baturutse ahantu henshi bafite imico yaho kandi bumva ko ari iby’abasaza, n’ubwo nta mafaranga babonaga ahubwo rimwe na rimwe babonaga ababaha kawunga, bakaririmba ari yo bariye ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje gufasha n’abandi bajene.
Ati:”ibintu byose byari byapfuye ntibyatumye nta icyizere icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’itorero indahemuka turakomeza kugirango turebe kubaka igihugu uko twabijyanamo, byagize akamaro rero kuko gahunda za leta twarazimenyaga tukazicisha mu nganzo abantu bakazimenya bigafasha benshi.”
Mu mwaka wa 1997 ni bwo yatangiye kongera gukora ibitaramo(spectacle) no gusohora abageni atangira gusubira muri system yo kubona amafaranga, ndetse birakomeza.
Ati:”Mu mwaka ukurikiyeho wa 1998 naje kubona contract mu bubiligi yo kwigisha amarebe n’imena y’umwaka 1 ndetse baza no kunyongeza undi mwaka, ni na ho havuye ya ndirimbo amarebe n’imena. Ntagira kuryoha nza gukina muri theatre nza kubyiga, njya Canada n’ahandi, nza kubyigisha hanyuma nza kugaruka mu Rwanda muri za 2000 ntangira na spectacle ndakomeza, 40 ni imyaka irimo amateka yanjye yo guhera mu buhunzi nta kintu gihari, kugenda ukagera ku rugamba, u Rwanda rukaryoha kugeza ubu.”
30 yo avuga ko ari ukwishimira aho U Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Kuko mu mateka yarwo nta na rimwe imyaka 30 yarangiraga hatabaye intambara, imvururu,…bikaba ari ubwa mbere imyaka 30 irangiye ari amahoro.
Ati:” Twagize amahirwe, twagize umugaba w’ikirenga, umugoboka rugamba ayobora u Rwanda, ayobora igisirikare, ayobora n’uburyo bwa politike natwe abahanzi atujyanamo n’abandi bose abajyanamo, ayobora u Rwanda aruvana ibuzimu arugeza ibuntu muri iyi myaka 30 rero harimo kumushimira cyane harimo no kwishimana n’abanyarwanda mu buryo bakoze bushoboka bwose kugirango igihugu kibe kigeze aha.”
Muri iki gitaramo azafatanya na Ruti Joel(ari na we yagize umuyobozi ‘director’ wa cyo), Ariel Wayz ndetse na Dj Maranaud. Hazaba hari n’abandi baririmba Gakondo barimo abo yatoje ndetse n’abahanzi bo mu cyigero cye(generation), yavuze ko azagenda abageraho bagasuhuza abantu gihanzi.
Naomi Irakoze Mugaragu.