Icyorezo cya Marburg kigira ibimenyetso birimo: kugira umuriro ukabije, kugira umutwe ukabije cyane, kubabara mu ngingo no mu mikaya ugacika intege cyane, no kuba wacibwamo nk’uko Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibivuga, ikanamara impungenge abatekereza ko iki cyorezo cya cyaba kigiye guhagarika akazi kabo ndetse n’ubuzima muri rusange aho ibasabasa kutakitiranya na covid-19.
Minisiteri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko imirimo abantu bajyagamo ikomeza. Ati:”rero abantu be gukuka umutima ahenshi kiri turasa n’abatangiye kuhabona imizi yacyo yose ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubuzima bw’abantu ntabwo ari uburyo bwiza bwo guhangana na marburg.”
Yanagize icyo avuga kubibaza niba agapfukamunwa karinda iki cyorezo.
Ati:”Iyi ndwara ntabwo yandurira mu mwuka nka covid-19, kwambara agapfukamunwa bishobora gufasha mu zindi ndwara ntabwo ari umuco mubi, ariko twibutse ko iyi ndwara yandurira mu gukoranaho, ushobora kuba wambaye agapfukamunwa ariko intoki zawe wagiye ukora ahantu ushobora kuba wakura iyo virus cyangwa ku muntu cyane cyane ugaragaza ibyo bimenyetso ntiwibuke gukaraba cyangwa gushyira uwo muti ku ntoki ntacyo ako gapfukamunwa kakumarira.”
Dr. Sabin avuga ko ibimenyetso ari yo ntangiriro, yo gukurikirana iyi ndwara n’aho yaba yarageze hose.
Ati:”Niba ufite ibyo bimenyetso wibikomezanya wijya muri ya mirimo ahubwo ni wowe dukeneye yuko waduhamagara kuri 114 cyangwa se ku ivuriro rikwegereye kugirango banaguhe na cya gipimo icyo gihe ni wowe tuba dutangiye gushakisha ko ufite ubwo burwayi, iyo bubonetse dutangira gushaka abo mwahuye.”
Avuga kandi ko bageze ku rwego rwo kugera ku bantu benshi, kandi ko gahunda ari ukubapima bose.
Ati:”hari icyiciro cy’uwo twabwiye ngo guma aha wirinde ibi nubona iki urakora iki, hari n’abo twavanye aho bari bari tubajyana aho bakurikiranirwa hafi kugirango turebe niba atazana ibimenyetso vuba ku nyungu ze no ku nyungu z’abandi, icyo turi gushyiramo ingufu cyane ni uko izo contact duhita tuziha n’ibipimo kuko iyo umaze gukora test ni bwo umenya ngo uyu muntu ararwaye cyangwa ntarwaye ari na byo bisobanura impamvu turi gushakisha ibipimo byinshi.”
Minisitiri Sabin avuga ko bizeye ko mu minsi itari kure iki cyorezo baba bafite aho bakigejeje. Ati:”intego yacu kuko n’ahandi cyagiye kiba nticyatindaga cyane amezi ashobora kuba 2 cyangwa 3 bikabije ariko buriya mu byorezo nk’ibi bifite umuvuduko wo guhitana ubuzima ikiba kigoye cyane ni ukumenya aho kiri ibisigaye ni ukwihuta cyane kugirango ugihagarike. Kwihuta cyane rero ntabwo ari ukubwira abantu ngo buri wese nagume aho ari cyangwa se ufate izindi ngamba zasaga n’iza cya kindi cyanduriraga mu mwuka.”
Minisiteri y’ubuzima irakangurira abaturage kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara ahubwo umubonye akihutira kubimenyesha inzego z’ubuzima, ndetse no kugira umuco w’isuku harimo no gukaraba intoki.
Kugeza ubu abantu 26 ni bo bamaze kugaragarwaho n’indwara ya marburg mu Rwanda. Muri bo 8 bamaze gupfa mu gihe abandi 18 barimo kuvurwa, hakaba hashyizweho amabwiriza yo guhangana n’iki cyorezo arimo ko; gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, uwapfuye azize marburg nta kiriyo gihuza abantu benshi gikorwa mu rugo mu gihe kumushyingura byitabirwa n’abatarenze 50.
Naomi Irakoze Mugaragu.