Dr. Eugène RWAMUCYO watangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, abarokotse bo mu murenge wa Gishamvu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko yacukuje ibyobo byajugunywemo abatutsi bamwe muri bo bakiri bazima mu gihe cya Jenoside.
Ibiro by’umurenge wa Gishamvu, agace kavugwamo Dr Eugene Rwamucyo ashinjwa gukorera ibyaha bya Jenoside
Bamwe mu barokokeye Jenoside muri uyu murenge bavuga ko Dr. RWAMUCYO yazanye tractor igacukura bagashyira abantu mu byobo bakuruwe nayo batitaye ku bapfuye n’abagihumeka.
Umwe muri bo utuye mu kagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu wari mu kigero cy’imyaka 16 mu gihe cya Jenoside, avuga ko Dr. RWAMUCYO yabakoreye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu ku buryo batari bazi ko azafatwa ngo bahabwe ubutabera.
Ati” Dr. RWAMUCYO yazanaga caterpillar zo gushyingura abatutsi. Zashyinguraga abishwe ariko no gusonga abatahwanye. Kuko ntiyashyinguraga abapfuye ngo areke abazima bagitera akuka”.
Akomeza avuga ko aho yari yarahungiye ku biro bya Perefegitura ya Butare, abatutsi benshi bahiciwe na bo bahambwe bihagarariwe na Dr. RWAMUCYO, kandi ko muri bo harimo n’abazima.
Ati” Hari ahantu bari barashyizemo abarwaye macinyamyambi, mu gukusanya abo kuroha mu gikari cya perefegitura harimo abantu yakuye n’aho hari aba macinyamyambi nabo barohwa mu bantu bazima n’abishwe Bashyinguraga abapfuye nibyo ariko basonga n’abakiri bazima bagihumeka. Mbese nta butabazi yaduhaye nk’umuganga wari ufite ubunararibonye ku buzima bwa muntu”.
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Gishamvu, RUTAZIGWA Gérard, avuga ko Dr RWAMUCYO yigishije abicanyi guca abatutsi imitsi y’amaguru
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Gishamvu, RUTAZIGWA Gérard, avuga ko Dr Rwamucyo na mugenzi we witwaga Murara, bigishije abakoraga Jenoside kwica Abatutsi babaciye imitsi y’amaguru kugira ngo bapfe batinze.
Ati” We na muganga Murara niryo somo batangaga kuko bavugaga ko ibyo bo babyize, ko umuntu adashobora kubaho nubwo yatinda gupfa, apfa atinze ariko akazapfa kuko nta kindi ashobora kwimarira”.
RUTAZIGWA akomeza agira ati“Ni na ho hakomotse abantu baje gushyingurwa bakiri bazima kuko batabashaga kugenda babaciye imitsi bituma batinda aho, aje gufata abo bantu abarenzaho amashuri byabaye ngombwa ko ba bantu bakiri bazima agenda abarenzahomuri rwa rwobo abarenzaho n’amashuri bagihumeka”.
Ibyaha Dr. Eugène RWAMUCYO akurikiranweho birimo Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba yaragize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside. Ashinjwa kandi kuyobora ibikorwa byo gushyinguza abatutsi bishwe, barimo n’abashyinguwe ari bazima bakabanza guhorahozwa (guhuhurwa).
Me Richard GISAGARA umunyamategeko wunganira abaregera indishyi
Ubwo uru rubanza rwatangiraga kuwa 01 Ukwakira 2024, umunyamategeko wunganira abaregera indishyi Me Richard GISAGARA yavuze ko RWAMUCYO yabwiye urukiko ko yashyinguje abatutsi bishwe nk’uwari ushinzwe ubuzima rusange. Ati “icyo ni kimwe rero mu bintu bikomeye cyane akurikiranweho ubu ngubu, bikaba ari ibikorwa byakorewe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare, muri Gishamvu n’i Ndora mu karere ka Gisagara. Kikaba ari kimwe mu byaha bigize Jenoside kuko no gushinyagurira imirambo byari muri gahunda ya Jenoside”.
Urubanza ruzarangira ku itariki 29 Ukwakira 2024, ruzumvwamo abatangabuhamya 60 barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n’impuguke ku mateka y’u Rwanda.
Nadine Umuhoza