Mu Rwanda hageze urukingo rwa Marburg ruzwi nka ‘Sabin’s vaccin’

Nyuma y’icyumweru kirenzeho iminsi mike icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibimaze gukorwa bitanga icyizere, birimo imiti ifasha mu kuvura ndetse n’urukingo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije kumenyekanisha aho icyorezo kigeze Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati:”Kuva iki cyorezo cyatangira hari imiti ibiri twabonye itari isanzwe ikoreshwa; umuti uzwiho guca intege virusi ngo idakura cyane, turi kuyiha abarwayi kandi byatanze umusaruro, undi muti wa kabiri ni umuti ukoreshwa mu ruhurirane rw’ubwirinzi bw’umubiri bashyira hamwe na wo twarawubonye kuva ku munsi w’ejo turi kuwuha abantu.”

Yanavuze kandi ku nkingo n’abihutirwa gukingirwa. Ati:”Inkingo zageze hano mu gihugu cyacu mu ijoro ryakeye zikaba zamaze kugenzurwa n’ababishinzwe hano mu Rwanda, bari kuzitegura n’ibijyana na zo byose ku buryo uyu munsi tuza gutangira gukingira abantu bashobora kwibasirwa kurusha abandi barimo abaganga bari kuvura Marburg aho turi kuvurira, hari n’abari mu bitaro bahuye n’abarwaye iyi virusi, abakora ahantu hakunze kwibasirwa cyane, muri ICU, Emergency na Ambulance abo ni bo twashyize ku rutonde rwihutirwa.”

Avuga ko inkingo zidakwiye guhangayikisha abantu. Ati:”Iyo bavuze inkingo abantu bakunda guhangayika bavuga bati bagiye kutugeragerezaho ibiki, ariko nagirango mbabwire, kuvuga twavuka tumaze gufata inkingo zirenga cumi na..kandi noneho zakorwaga muri tekinoloji idateye imbere ngo inihute zaturinze indwara nyinshi ku buryo hari n’indwara wahura na yo ntubimenye kuko wakingiwe rero kuba wagira impungenge ku rukingo rw’ubu n’ubuhanga busigaye bunacukumbura cyane kurusha na kera byaba ari impungenge zidakwiriye kuko kugira ngo rwemerwe no kuba rwagera ku bantu biba byaraciye mu nzira zizewe nababwiye aho rwakoreshejwe hose kdi byatanze umusaruro.”

Uretse imiti n’inkingo kandi Minisitiri yavuze ko ibipimo bikomeje gufatwa kuko kugirango ubone abarwayi ugomba gukora ibipimo byinshi.

Ati “Tumaze gukora ibipimo birenga 1700, uyu munsi bishobora kugera ku 2000, iyo upima abantu benshi ni bwo ugira icyizere ko ntakigucika hari n’abapimwa inshuro irenze imwe cyane cyane ko iyo utaragaragaza ibimenyetso akenshi ntabwo igipimo kigaragaza positif.”

Anavuga ko igitangaje kuri iyi ndwara ari uko ibimenyetso biza bitunguranye ushobora kuba wari umeze neza mu kanya gato umuriro ugahita uzamuka, n’ibindi bimenyetso bikaza. Agasaba abahuye n’abarwayi kutirara.

Ati:”Ni na yo mpamvu umuntu waba warahuye n’umurwayi tumushishikariza yuko atavuga ngo meze neza uyu munsi kuko ushobora kuba utameze neza mu kanya kari bukurikireho.”

Urukingo ‘Sabin’s vaccin’ rwakozwe n’ikigo cyitwa Sabin’s vaccin institute kiba Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika gisanzwe cyizwiho gukora inkingo, abagishinze bakitiriye uwakoze urukingo rw’imbasa ruzwi nka ‘porio vaccin’ kuri ubu habonetse doze y’inkingo 700 hakaba hari icyizere ko hashobora kuboneka n’izindi. Uru rukingo kandi rwakoreshejwe na Uganda, Kenya na USA.

Imibare hamaze kugaragara abantu 46
Hari kuvurwa 29, hapfuye 12, mu bapfuye harimo umwana1 abandi ni bakuru kandi 80% barenga ni abakora kwa muganga.
Minisiteri y’Ubuzima isaba ko ubonye ibimenyetso birimo; kugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kubabara mu ngingo no mu mikaya, gucika intege cyane, no gucibwamo yahamagara 114 bakamufasha.

Gupima iki cyorezo byari biri gukorerwa muri laboratoire ebyiri mu mujyi wa Kigali, guhera ejo mu ntara na ho bizatangira ku bitaro bya Musanze, Rwamagana, Gihundwe, CHUB ndetse no mu mujyi wa Kigali hongeweho ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *