Abantu bafite ubumuga bagorwaga no gukora ingendo bagiye gusubizwa.

Ni ikibazo abantu bafite ubumuga bakunze kugaragaza ndetse no gukora ubuvugizi turasaba ngo nibuta bus zizongera kuza mu Rwanda zijye ziza zifite uburyo buborohereza mu rugendo kuko izisanzwe ntabwo zagira.

Aimable Irihose, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abantu bakoresha igare ry’abantu bafite ubumuga, avuga ko ubusanzwe abantu bafite ubumuga badakunda gukora ingendo, kuko bibahenda.

Ati:”Ni ukuvuga ngo iyo ugiye muri bus idafite uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kugenda, uragenda ukagura nk’intebe yose y’inyuma aho uri bushyire igare ryawe nawe aho uri bugende n’umu personal assistant wawe, ibyo bintu byo ubwabyo usanga nk’ahantu abantu bagombaga kwishyura 2000 wowe uhishyuye nk’ 8000 cyangwa 10000, noneho iyo byanze n’ubundi ubona utari buyigendemo bisaba kugirango ufate iri private ugakodesha ibyo na byo cost iba yikubye cyane, burya ahantu havuye amafaranga angana gutyo agiye ku maherere atari kimwe n’ayo abandi batanze haba hahungabanye.”

Kuri ubu rero ngo barishimira ko basubijwe kuko habonetse imodoka(bus) ziborohereza ingendo ndetse zikaba zitazaguma muri Kigali gusa, bagiye kujya bajya all bashak

Ati:”Ikindi kibazo twari dufite izi za Green buses ziza zi protecting(zirinda) environment na zo ubwazo izari zimaze kuza zakoreraga mu mujyi wa Kigali ariko izi zindi zigiye kuza ni ikintu cyadushimishije ko nazo zikorera no mu ntara, ubu ibintu biroroshye noneho twakwiruhutsa ubu noneho umuntu ashobora gutembera akajya aho ashaka gusura inshuti kandi bitagusabye gukora budget nini.”

Muhoza Apophie ushinzwe ibikorwa muri AC Mobility izwi nka ‘Tap and Go’ avuga ko izi bus ari umwihariko ku bantu bafite ubumuga ndetse bishimiye ko na bo bagiye kujya bagenda muri bus bishimye.

Ati:”Ni iterambere rinini cyane ryaje muri transport kuko akenshi ama bus twari dufite ntabwo byorohera umuntu ufite ubumuga kuba yajya muri bus gusa bitavuze ko bo batifuza kuva ahantu hamwe ngo bajye ahandi, ifite aho umuntu yinjirira ajya muri bus ni akantu umanura imodoka ku buryo ijya hasi akabasha kuba yakurira akoresha akagare, ndetse n’iyo ugezemo muri bus hagati haba harimo umwanya uhagije wuko bidasaba ngo akagare ntabwo kakwirwamo, uwo mwanya ugaharirwa abantu bafite ubumuga n’abandi bakicara ahandi hasanzwe.”

Allan Nkweri ushinzwe operations muri BasiGo. Ari na yo yazanye izi modoka ku bufatanye na AC Mobility, avuga ko uretse kuba izi bus zizafasha abafite ubumuga, zifasha no kurwanya ibihumanya ikirere ndetse no guhangana n’ibiciro bya lisansi bihora bizamuka.

Ati:”Zikoresha umuriro kandi mwibuke ko essance ngirango buri mezi 6 birazamuka kandi umuriro biri stable, dufite team twa traininze nta kibazo cya services dufite.”

Ubu tubarura abantu bafite ubumuga bagera mu bihumbi maganatatu na mirongo icyenda na…

Bus zamuritswe uyu munsi, imwe ni yo izajya ikora mu mujyi waKigali indi izajya ikoreshwa mu muhanda Nyanza— Nyamata zombi zatangiye gukora uyu munsi, ziyongereye kuri 4 zari zisanzwe, hakaba haranatanzwe command y’izindi 300 zirimo 100 zizakorera mu mujyi wa Kigali na 200 zikazaza mu byiciro, hanyuma zimaze kugeragezwa Musanze, Muhanga no mu Burasirazuba za Rwagitima,….

Naomi Irakoze Mugaragu.

One thought on “Abantu bafite ubumuga bagorwaga no gukora ingendo bagiye gusubizwa.

  1. Bravo kuri “BASIGO” 👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼👋🏼

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *