Ni ikibazo abantu bafite ubumuga bakunze kugaragaza ndetse no gukora ubuvugizi turasaba ngo nibuta bus zizongera kuza mu Rwanda zijye ziza zifite uburyo buborohereza mu rugendo kuko izisanzwe ntabwo zagira.
Aimable Irihose, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abantu bakoresha igare ry’abantu bafite ubumuga, avuga ko ubusanzwe abantu bafite ubumuga badakunda gukora ingendo, kuko bibahenda.
Ati:”Ni ukuvuga ngo iyo ugiye mu modoka rusange (bus) idafite uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kugenda, uragenda ukagura nk’intebe yose y’inyuma aho uri bushyire igare ryawe nawe aho uri bugende n’umuntu uba agufasha kugusunika iryo gare, ibyo bintu byo ubwabyo usanga nk’ahantu abantu bagombaga kwishyura 2000 wowe uhishyuye nk’ibihumbi 8000 cyangwa 10000, noneho iyo byanze n’ubundi ubona utari buyigendemo bisaba kugira ngo ufate iyo wagendamo wenyine (taxi voiture) ugakodesha ibyo na byo bikaguhenda cyane, burya ahantu havuye amafaranga angana gutyo agiye ku maherere atari kimwe n’ayo abandi batanze haba hahungabanye.”
Kuri ubu rero ngo barishimira ko basubijwe kuko habonetse imodoka(bus) ziborohereza ingendo ndetse zikaba zitazaguma muri Kigali gusa, bagiye kujya bajya no mu Ntara
Ati:”Ikindi kibazo twari dufite haje izi modoka z’icyatsi zizi zirinda ibidukikije na zo ubwazo izari zimaze kuza zakoreraga mu mujyi wa Kigali ariko izi zindi zigiye kuza ni ikintu cyadushimishije ko nazo zikorera no mu Ntara, ubu ibintu biroroshye noneho twakwiruhutsa ubu noneho umuntu ashobora gutembera akajya aho ashaka gusura inshuti kandi bitagusabye gukora budget nini.”
Muhoza Apophie ushinzwe ibikorwa bifasha kubona amakarita bifashisha mu gutega izo modoka “AC Mobility” izwi nka ‘Tap and Go’ avuga ko izi modoka ari umwihariko ku bantu bafite ubumuga ndetse bishimiye ko na bo bagiye kujya bagenda muri bus bishimye.
Ati:”Ni iterambere rinini cyane ryaje mu gutwara abantu kuko akenshi izi modoka zitwara abantu rusange twari dufite ntabwo byorohera umuntu ufite ubumuga kuba yajya muri bus gusa bitavuze ko bo batifuza kuva ahantu hamwe ngo bajye ahandi, ifite aho umuntu yinjirira ayijyamo, ni akantu umanura imodoka ku buryo ijya hasi akabasha kuba yakurira akoresha akagare. Ndetse n’iyo ugezemo hagati haba harimo umwanya uhagije bidasaba ngo akagare ko ugahina, uwo mwanya ugaharirwa abantu bafite ubumuga n’abandi bakicara ahandi hasanzwe.”
Muhoza Apophie ushinzwe ibikorwa bifasha kubona amakarita bifashisha mu gutega izo modoka
Allan Nkweri ushinzwe ibikorwa muri “BasiGo” ari na yo yazanye izi modoka ku bufatanye na “AC Mobility”, avuga ko uretse kuba izi modoka zizafasha abafite ubumuga, zifasha no kurwanya ibihumanya ikirere ndetse no guhangana n’ibiciro bya lisansi bihora bizamuka.
Ati:”Zikoresha umuriro kandi mwibuke ko esanse buri mezi 6 izamuka kandi umuriro wo ntagihinduka, dufite ikipe y’abahuguwe nta kibazo cyizaboneka .
Imodoka zamuritswe uyu munsi, imwe ni yo izajya ikora mu mujyi wa Kigali indi izajya ikoreshwa mu muhanda Nyanza— Nyamata zombi zatangiye gukora uyu munsi, ziyongereye kuri 4 zari zisanzwe, hakaba haranatumijwe izindi zigera kuri 300 zirimo 100 zizakorera mu mujyi wa Kigali na 200. Izo modoka zizajya ziza mu byiciro.
Naomi Irakoze Mugaragu.