Mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa, ahari kuburanira Dr. Eugène RWAMUCYO hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye aho mu bo kuri uyu wa mbere taliki 07/10/2024 harimo Jean Francois Dupaquier w’imyaka 78 y’amavuko, akaba umunyamakuru n’umwanditsi w’umufaransa.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibyo azi kuri Rwamucyo, byavuye mu bushakashatsi yakoze. Ati:”ndashaka kubabwira ibyo nzi kuri Eugene Rwamucyo bigendanye n’ibyo nakoreye ubushakashatsi njyewe ubwanjye nk’umunyamakuru no mu gihe nakoraga iperereza ku ruhande rw’urukiko rwa TPIR.”
Yakomeje avuga ko nta muntu uvuka ari umujenosideri, ko kandi Jenoside itaba impanuka ahubwo ibyarwa n’ingengabitekerezo, igashoboka kubera abacurabwenge(ideologues) baba barayitekereje bakayicengeza mu bantu.
Yavuze ko mu Rwanda muri Repubulika ya mbere habayeho igitekerezo cyo gutsemba abatutsi, bikagaragazwa n’imbwirwaruhame zavuzwe inshuro nyinshi na perezida Kayibanda guhera mu 1963. Aho abatutsi babwirwaga kenshi ko bazatsembwa, iyo ikaba yari jenoside.
Muri repubuika ya kabiri ubwo Jenoside yatangiraga umugambi wa jenoside washyizwe mu bikorwa ariko ngo ushakirwa imvugo izatuma abanyamahanga batabasha kumva ibyavugwaga.
Ati:”ibyo byakozwe n’abantu benshi barimo na Eugène Rwamucyo, igihe uwari minisitiri w’intebe Jean Kambanda yajyaga gushishikariza abanya Butare kurimbura abatutsi. Izo mvugo zigisha Jenoside ngo abanyamahanga batamenya neza neza ibyakorwaga zari zarabanje no gukoreshwa na RTLM cyane cyane umunyamakuru witwaga Valerie BAMPORIKI.”
Dupaquier yabwiye urukiko ko yahawe ubuhamya n’umutangabuhamya wigaga muri kaminuza y’u Rwanda witabiriye inama Kambanda yakoreshereje I Butare tariki 14 z’ukwa 5 mu 1994. Iruhande rwa ministiri w’intebe Kambanda, Rwamucyo ngo yigaragaje nk’umuntu w’umuhanga cyane mu gukoresha imvugo izimije ku buryo abanyamahanga batashoboraga kumenya ibyo kwica abatutsi.
Ndetse ngo ahereye ku buhamya yahawe no mu bushakashatsi yakoze Jean Francois Dupaquier yabwiye urukiko ko ‘Eugene Rwamucyo ari umwe mu bagome ruharwa ba Jenoside yakorewe abatutsi'(a été l’un des pires criminels du genocide contre les Tutsi)
Dupaquier kandi yagize ati:”intego y’abakoze jenoside yari uko abatutsi bicwa ariko kandi hakanarimburwa n’undi wese washoboraga kuba yazatanga ubuhamya kuri Jenoside.”
Jean Fracois Dupaquier abwiye urukiko ko nyuma ya jenoside y’imihoro n’izindi ntwaro hakurikiyeho jenoside y’amagambo ni ukuvuga guhakana jenoside. Ndetse hari n’undi muntu wari bwumvwe mu rukiko witwa Charles Onana ariko utari uhari aho na we ari mu rukiko aregwa ibyaha bifitanye isano no guhakana Jenoside, uyu mutanga buhamya yemereye urukiko ko yagize uruhare kugirango uyu Onana abe arimo gukurikiranwa.
Ati:”ndagirango mbabwire ko amagambo yica kimwe n’imihoro. Nyuma ya jenoside ni ho hahimbwe iby’uko habaye Jenoside ebyiri, iby’uko nta Jenoside yabaye n’ibindi… Ibyo byose ni umugambi wa Jenoside.”
Uretse uyu Dupaquier kandi kuri uyu wa mbere humviswe n’abandi batangabuhamya barimo uwari umunyeshuri wa Dr. Eugene Rwamucyo muri kaminuza y’U Twanda mu gihe cya Jenoside ndetse na Laetitia Husson umunyamategeko wakoreye urukiko mpanabyaha rwa TPIR.
Naomi Irakoze Mugaragu.