Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, I Kigali mu Rwanda hari kubera inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane.
Ni igikorwa cyateguwe na ‘Informa Market’, Ikigo mpuzamahanga gitegura inama ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ndetse na Rwanda Convention Bureau, Ikigo Nyarwanda gifasha abantu cyangwa Ibigo n’imiryango mpuzamahanga bifuza gukorera inama cyangwa andi mahuriro mu Rwanda.
Iki gikorwa kiri kubera muri Kigali Convention Centre, agitangiza ku mugaragaro umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo Olivier Kabera, yavuze ko nka guverinoma y’U Rwanda biyashobotse ko mu mwaka wa 2024 baba bageze ku 100% nk’uko bari babyiyemeje mu kugezaho abaturarwanda bose amashanyarazi, ariko ari intego bagifite bibwira ko bazabasha muri NST2, iyi nama ikaba iri mu bigiye kubibafashamo.
Ati:”Iyi nama iratubera impamvu cyangwa se uburyo bwo guhura n’abantu batandukanye harimo ndetse n’abashobora gushora imari yabo mu bikorwa duteganya gukora muri NST2, imyaka 5 iri imbere biratubera ubushobozi bwo kuba twahura tukagira imishinga dushobora gukorana”
Iyi minisiteri ivuga ko mu rwego rwa gaz metane hari imishinga minini 2 itanga ingufu z’amashanyarazi zigeze kuri megawati hafi 80 hari n’indi mishinga ikorwa ku ngufu zituruka ku mazi(hydropower) nk’umushinga uri gukorwa kuri Nyabarongo ufite megawati 28 ukaba ari icyiciro cyawo cya mbere kuko ari umushinga uzagira megawati 130.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba-minisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’ingufu, abantu b’ingeri zose barimo abifuza kumenya aho Afurika igeze mu gukwirakwiza amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ibidukikije. Hari no kuba kandi imurikabikorwa ku buryo buri wese abasha kwirebera aho amasosiyete mu by’ingufu ageze mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane w’Afurika.
Naomi Irakoze Mugaragu.