Miss Nshuti Muheto Divine akatiwe igifungo cy’amezi atatu gisubitse

 

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumaze gukatira Miss Rwanda, Nshuti Muheto Divine igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000FRW).

Ni nyuma y’uko rumuhamije ibyaha yaregwaga birimo gutwa ikinyabiziga yanyweye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rubimewemerera afite.

Ku wa 31 Ukuboza 2024, aburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko ku wa 20 Ukwakira 2024, Miss Muheto, yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin gaherereye muri Kicukiro hafi ya Sonatubes.

Mu ma saa sita z’ijoro ubwo yari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE, atashye atwara yanyoye ibisindisha, ngo ageze mu Kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.

Nyuma yo kugonga ngo yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baruza Polisi. Yibutse ko hari telefone ze yasize mu modoka, ngo yagarutse kuzifata Polisi imuta muri yombi ityo.

Mu bimenyetso hbushinjacyaha mu kugaragaza ibimenyetso bimuhamya ibyaha, bwavuze ko bamusanzemo igipimo cy’umusemburo (alcohol) cya 4.00 mu gihe umuntu utwaye ikinyabiziga atagomba kurenza 0.8.

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *