Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, abanyarwanda bohereza mu mahanga imbuto n’imboga, bashyikirijwe imodoka icyenda zikonjesha zitezweho gufasha mu kubungabunga umusaruro, ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse.
Ni imodoka zatanzwe n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, umushinga uterwa inkunga na USAID, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko hari hari imbogamizi z’uko hari ubwo umusaruro woherezwaga mu mahanga wageragayo wangiritse kubera kutagira ibikoresho biwubungabunga.
Ati “Tumaze iminsi dufite imbogamizi zishingiye ku buryo tubungabungamo umusaruro wacu neza, kuva mu mirima kugeza ku masoko mpuzamahanga.”
“Mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo ibyangirika bitewe no kuba bitabona ubukonje buhagije.”
Avuga ko izi modoka ari igisubizo ku bohereza umusaruro mu mahanga, kuko hari ibyageraga kuri NAEB, bagasanga byangiritse.
Ati “Kimwe mu bibazo twahuraga na byo, ni cyo kubungabunga umusaruro, kuva mu mirima, kugera ku nyubako zikonjesha hano kuri NAEB.”
Izi modoka zatanzwe, zaguzwe binyuze mu bufatanye, aho abacuruzi bohereza umusaruro w’imbuto n’imboga mu mahanga bishyuriwe 60% by’igiciro cyazo, umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, wo ugatanga 40%.
Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda, Keisha Effiom yagize ati “ Uyu munsi turishimira ko hatanzwe imodoka icyenda zizafasha abahinzi bohereza umusaruro mu mahanga ariko kandi turashimira ubufatanye butumye ibi bigerwaho.”
Keisha Effiom avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza guharanira ko ubukungu bw’u Rwanda bwarushaho kwiyongera, hagendewe ku ntego z’Igihugu.
Ati “ Dutewe ishema n’uyu munsi kandi twizeye ko ahazaza habo hazarushaho kuba heza.”
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba hazatangwa izindi modoka enye. Izi modoka uko ari 13 zose zatwaye amafaranga y’U Rwanda angana na miliyoni 829.
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwohereje hanze ibilo miliyoni 261 n’ibihumbi 636 na 526 (261,636,526kg) by’imbuto, imboga n’indabo byose hamwe birwinjiriza miliyoni 233 n’ibihumbi 602 na 762 z’amadolari y’Amarika ($233,602,762).
Naomi Irakoze Mugaragu.