Minisiteri y’Ibikorwa Rememo (MININFRA), yabwiye abitabiriye inama nyafurika ku bijyanye n’ingufu ‘Africa Energy Expo 2024’ ko u Rwanda rwayungukiyemo byinshi bizarufasha kunoza uburyo bwo kugeza amashanyarazi ku baturage.
Ni inama yaberaga i Kigali guhera ku wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 igeza ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.
Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Fidele Abimana, yagize ati “Iyi nama yatubereye urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye ku buryo bwo gutanga ingufu ziringaniye kandi zirambye ku baturage bacu.”
Avuga ko mu byo u Rwanda rwayungukiyemo harimo n’uburyo bwo gukomeza gushakisha inkunga ku mishinga y’ingufu hagamijwe kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Avuga kandi ko ibikorwa bimwe na bimwe byo kwegereza abaturage amashanyarazi bagiye kubinoza bakoresheje ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu ( REG), kubera uburyo bwa kijyambere bwo gukwirakwiza ingufu bungukiye muri iyi nama.
Ati “Ubunararibonye bwavuye muri iyi nama buzadufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihuza abaturage ku buryo bwagutse kandi burambye.”
Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa mu kigo ‘Informa Markets’ kiri mu byateguye iyi nama, Ade Yesufu, wavuze ko bahisemo gukorere iyi nama i Kigali kubera uburyo bworoshye bwo gutanga viza ku banyafurika, bituma inama iba iy’ubufatanye n’ubwisanzure. Yagaragaje ko yashyiriweho guhuza abanyafurika ku bibazo by’ingufu bifite umwihariko kuri uyu mugabane.
Ati “Twashyizeho uru rubuga kugira ngo Abanyafurika ubwabo basangire ibitekerezo ku byerekeye iterambere ry’ingufu, aho badakeneye kujya hanze y’umugabane wabo ngo bakore ibiganiro nk’ibi.”
Biteganyijwe ko mu myaka 5 iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite 100% by’abaturage bafite amashanyarazi. Mu mishinga mininfra yitezeho kuyifasha kugera kuri iyi ntego harimo uw’urugomero rwa Nyabarongo ya 2 rurimo kubakwa mu gishanga kiri hagati ya Gakenke, Rulindo na Kamonyi, kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze hafi kuri 40%, rukaba rwitezweho gutanga megawati 43.5.
Naomi Irakoze Mugaragu