Mu cyumweru gishize ni bwo Umunyarwanda Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma, akiyita Manier ageze mu Bufaransa, akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, wari warakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris.
Ni icyumweru cyari cyaharirwe kumva abaza gutanga ubuhamya bwa rusange(temoins de contexte), basobanurira Inyangamugayo n’urukiko uburyo Jenoside yakozwe, amateka y’U Rwanda n’ibindi urukiko rukeneye kumenya kugira ngo rubashe kumva muri rusange uburyo Jenoside yakozwemwo.
Humviswe abatangabuhamya batanzwe n’ubushinjacyaha, abatanzwe na Phillip ndetse n’abatanzwe n’abakorewe icyaha. Muri bo harimo umutangabuhamya wasabwe n’abahagarariye Philippe udasanzwe ugaragara muri izi manza ari we Michaella Wrong.
Uyu, mbere y’uko ajya gutanga ubuhamya ababuranira uwajuriye bavuze ko kuva yamenya ko azaza gutanga ubuhamya bamwandikiye ubutumwa bwinshi bumubwira nabi(menace) kuri twitter, ku buryo basabaga urukiko ko rwafata icyemezo cyo kumurinda (protèger), birangira urukiko ruvuze ko urukiko rwa rubanda rudafite izi nshingano. Atanga ubuhamya bwe mu isaha imwe yavuze cyane ibintu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibya jenoside ntiyagira icyo abivugaho.
Undi watanze ubuhamya ni Jenerali Vally, umwe mu basirikare bari mu Rwanda mbere y’uko Jenoside itangira muri ‘cooperation militaire’ akaba ari umwe mu babashije kubwira Leta y’Ubufaransa ko hari gutegurwa Jenoside agera n’aho abona batamwumva asezera akazi nk’uko Me Gisagara Richard uburanira abakorewe ibyaha avuga.
Ati “Ni byo, yaje gusobanurira urukiko asobanura ukuntu Col Rwagafirita wategekaga jandarumori aje yamusabye imbunda ya mitarayeze kuko ashaka kwica abatutsi.
Avuga ko byamuteye ikibazo akabibwira abayobozi bose, ndetse anabwira Perezida Habyarimana, na we ati “Uwo mushenzi yabikubwiye!” Ngo yanabibwiye n’abandi bayobozi bo mu Bufaransa abona nta n’umwe ubifashe ‘au serieux’ asezera ku mirimo.
Kuri uyu wa mbere hari ikiruhuko, ku munsi w’ejo ku wa kabiri bazatingira kwinjira mu byo uyu mugabo Philippe Hategekimana akurikiranyweho byari byanatumye ku wa 28 Kamena 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rumuhamya icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu rumukatira igifungo cya burundu.
Bazatangira bumva abajandarume b’Abafaransa baje gukora amaperereza mu Rwanda, bakazaba bavuga ibyo bagezeho n’uburyo babikozemo.
Naomi Irakoze Mugaragu.