Cyriaque Habyarabatuma wari Majoro muri Jandarumori y’u Rwanda, akaba yari anakuriye Jandarumori muri Perefegitura ya Butare Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, yabwiye urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko abazwa mu iperereza yanduje isura ya Hategekimana Philippe Buguma wiyise Manier ageze mu Bufaransa.
Habyarabatuma yagize ati “Nisubiyeho ku buhamya natanze kandi ndemeza ko nabeshye nkanduza isura ye mwita umuhutu w’umuhezanguni.”
Habyarabatuma avuga ko azi neza Hategikimana ku buryo yari azi akabyiniriro ke ka Biguma, aho akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, akanamenya inshingano ze muri Jandarumori i Nyanza ya Butare.
Ati “Namubeshyeye nabishyizwemo n’abandi, ariko badafite aho bahuriye na Guverinoma y’u Rwanda.” Umucamanza yamubajije abo bamushutse abo ari bo ariko Habyarabatuma ahitamo kutabavuga.
Umwe mu bunganira Biguma, Me Durque yasabye ko Habyarabatuma yasubizwa inyandiko ikubiyemo ubuhamya bwe bwabeshyeraga Biguma, maze urukiko ruhita ruyimusubiza.
Ku bijyanye n’imbuta irasa amabombe mato, “Mortier 60”, Biguma ashinjwa kuba yari afite akaba yaranayifashije mu kwica abatutsi mu ku musozi w’i Nyamure, Habyarabatuma yabwiye urukiko ko n’ubwo Jandarumori yari ishinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, yari yaranahawe imbunda zirasa amabombe igihe bibaye ngombwa ko ijya ku rugamba.
Ati “Urugero ni uko na njye ubwanjye nari mfite ‘mortier’ ngiye kujya ku rugamba ku wa 19 Mata 1994.”
Habyarabatuma akavuga ko izo mbunda zirasa amabombe bari barazihawe kera hagati ya 1983-1984, akavuga ko n’ubwo nta nambara yari yakabaye, Jandorumori yabaga ishobora kwiyambazwa mu bundi buryo.
Umwe mu bunganira abaregera indishyi, Me Philippart, yamubajije ku bivugwa ko ajya kuva i Butare yimurirwa i Kigali, hari abajandarume bajyanye babarirwa mu ijana harimo na Bigum, ariko Habyarabatuma avuga ko abajandarume batigeze bajya ku rugamba kandi ko nta Biguma yigeze abona i Kigali.
Ati “Iyo abajandurume b’i Nyanza baza kwimurirwa i Kigali, nta gushidikanya mba narabimenye. Akazi kabo kari ukurinda ituze rya rubanda no kubarinda gusubiranamo.”
Ku bijyanye n’urupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza Biguma ashinjwa kwica, Habyarabatuma na byo yabihakanye avuga ko Nyagasaza ashobora kuba yarishwe n’Interahamwe.
Habyarabatuma, kuri ubu uri muri Gereza ya Mageragere aho yakatiwe igifungo cya burundu “kubera kudashobora kubuza abajandarume yayoboraga kwijandika muri Jenoside bakica abatutsi ba Butare, yabwiye kandi Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko iyo aza kuguma bishoboka ko abatutsi baho baba batarishwe.
Abishingira ku kuba yarakonaga neza na Habyarimana wari Perefe wa Butare, mu gihe we yayoboraga Jandarumori muri iyo perefegitura. Avuga ko ari ukubera we na Perefe Habyarimana Jenoside yatangiye nyuma y’ibyumweru bibiri ahandi itangiye.
Ati “Muri icyo gihe abajandarume baranyubahaga.”
Akomeza avuga ko Perefe Habyarimana wari umunyamahoro yaje gusimbuzwa uwitwa Sylvain Nsabimana wavugaga imbwirwaruhame rutwitsi, aho agira ati “Iryo hinduranya ari ryo ryashyize Butare mu icuraburindi rya Jenoside.”
Ku isonga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare, Habyarabatuma avuga ko hari Capt Birikunzira ashinja gukora amarorerwa yishingikirije ko bari bamaze kumwimura, aho agira ati “Ubundi mbere y’uko banyimura Birikunzira yubahaga amabwiriza yanjye.”
Oswald Niyonzima