Guhashya akato gahabwa urubyiruko rufite Virusi itera SIDA nk’intwaro yo kururinda ubwandu bushya

 

Bamwe mu rubyiruko rufite virusi itera SIDA bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ririmo guhezwa ndetse n’akato, bituma hari qbatakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Umwe muri bo yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akibimenya atangira imiti ariko ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’umubyeyi we.

Ati “Mama yaje kumenya ko nanduye abonye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA nafataga. Kuva icyo gihe nahoraga ku nkeke ze, anteza abavandimwe banjye, ari na bwo batangiye kunena no kumpa akato, nirukanwa mu rugo kuko nigaga ntaha anyohereza kuba kwa nyogukuru,  ubwo urujyendo rwo kwiga rurangirira aho.”

Avuga ko yagezeyo na ho akahatoterezwa, igikoresho akozeho kikamuharirwa,.. akajya gushaka akazi ko mu rugo. Ngo ageze muri urwo rugo, kubera ipfunwe ryo gusaba uruhushya rwo kujya gufata imiti igabanya ubukana, byamuviriyemo kwibasirwa n’icyuririzi cy’igituntu araremba ajya mu bitaro.

Mu bitaro yahamenyaniye n’umugore wicuruza baba inshuti. Bamusezereye mu bitaro ngo yahise amwinjiza mu kazi atangira kwicuruza, bamutera inda, ahinduka umusinzi ntiyafata imiti neza. Nyuma ngo yagiye kwipimisha atinze, inda igeze mu mezi 8, bituma umwana we avukana virusi itera SIDA.

Avuga ko n’ubwo yashutswe akagwa mu busambanyi ari na ho yanduriye virusi itera SIDA, iyo nyina ataba imbarutso y’akato n’ihezwa yakorewe yari kwiga akarangiza, akabona akazi akiteza imbere.

Ati “Ihungabana, kwiheba no kwitinya nibyo byamviriyemo ubu buzima bwa kiraya mbayemo, ntatekereza ejo hazaza. Nkaba mporana n’impungenge ko ihohoterwa nakorewe, ryazagera no ku mwana wanjye.”

Undi, na we, wahawe akato mu ishuri ati “Nakorewe ihohoterwa ku buryo nahuye n’akato n’ihezwa aho nigaga bakimara kumenya ko nanduye virusi itera SIDA kuko nipimishirije muri gahunda ya rusange. Icyo gihe abanyeshuri twiganaga batangiye kumpa akato, barampunga, bampindura urugero rw’ufite virusi itera SIDA mu kigo, kandi ibi byose nkabikorerwa abayobozi b’ishuri barebera. Ibi byamviriyemo kwiga nabi aho imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye nayirangije nize ku bigo bitanu binyuranye.”

Uwabuze amahirwe y’akazi we, ati “Njye navukanye virusi itera SIDA, ariko nakuze neza niga amashuri yanjye neza ari na ko ngira amanota ya mbere. Ntangira kaminuza intego yanjye kwari ugutsinda nkagira amahirwe yo kujya gukorera mu mahanga, ariko nyuma yo gutsinda ibizamini by’akazi, mbere yo kurira indenge ngo njye mu kazi, mu byo twasabwe kwipimisha harimo na virusi itera SIDA, nyuma nibwo namenye ko natakaje amahirwe y’akazi kuko badakoresha ufite virusi itera SIDA.”

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rirwanya virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” yemeza ko ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA, bigaragarira mu magambo, imvugo n’imikorere bidakwiriye ku bafite virusi itera SIDA, yaba mu kubacira urubanza, kutagira ibanga ry’akazi hakabaho kuvuga ko umuntu runaka bamusanzemo virusi itera SIDA, gufata nabi cyangwa no gutanga serivise nabi ku muntu ufite virusi itera SIDA bigira ingaruka zikomeye.

Ati “Guhezwa n’akato bikorwa n’inzego z’ubuzima bituma bamwe mu bafite virusi itera SIDA batinya kwitabira serivise bahabwa kubera akato, ibi bikaba bigaragara cyane cyane mu rubyiruko ari na byo intandaro z’ubwiyongere bushya  bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko.”

Ubushakashatsi  bwakozwe na RRP+ hagati ya 1999- 2020 bwagaragaje ko urubyiruko 48%, abagabo 34.8% n’abagore 22.4% bafite virus itera Sida bakorewe ibikorwa byihezwa n’akato.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *