Biguma yarashe ku batutsi bari bari muri ISAR Rubona akoresheje “Mortier 60”-Umutangabuhamya

 

Umwe mu bajandarumekazi bakoranaga na Hategekimana Philippe Biguma yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko Biguma yafashe “Mortier 60” we ubwe akarasa ku batutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya yatanze ku wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, uyu mujandarumekazi Jenoside yasanze ari mu kiruhuko cy’ababyeyi yabwiye urukiko ko n’ubwo atari mu kazi, ibyakorwaga byose yabimenyaga kuko umugabo we, na we bakoranaga, ari umushoferi muri Jandarumori kandi akaba ari we watwaraga Biguma.

Agira ati “Umugabo wanjye ni we watwaranga Adjudant Chef Biguma kandi twari dutuye hafi y’ikigo. Iyo yatahaga rero, yambwiraga ibyabaye byose.”

Uyu mutangabuhamya, kimwe n’abamubanjirije, avuga ko Biguma yabanaga n’abantu bisanzwe mbere ya Jenoside, ku buryo atashoboraga kugira uwo atererana mu bibazo.

Agira ati “ Yigeze no kumfasha gutwa umugore utwite kwa muganga mbere gato y’uko Jenoside itangira. Gusa, yaje guhindura imyitwarire Interahamwe yitwa Rupangu ihageze ije gutangiza Jenoside i Nyanza.”

Avuga ko Rupangu amaze kuhagera yahise akorana n’inama n’abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryari iry’abahutu b’abahezanguni. Kubera ko umugabo w’uyu mutangabuhamya yari amaze gutwara abajandurume bari bamaze kwirukana Interahamwe zashakaga kwica abatutsi, Rupangu yahise amubaza “impamvu abajandarume barimo kurwanya abahutu aho kwica abatutsi.”

Uyu mutangabuhamya akagira ati “Ni bwo abayobozi b’Interahamwe bahise bohereza byihuse abasirikare bo mu ishuri ry’abofisiye bato rwa Butare, ESO. Ngo baze gufasha Interahamwe,”

Akomeza avuga ko abasirikare bo muri ESO bageze i Nyanza ku wa 21 Mata 1994, bukeye bwaho Jenoside igahita itangira muri ako gace.

Mu gihe hari abavuga ko Burugumesitiri wicyari Komini Ntyazo yishwe na Biguma ariko, uyu mutangabuhamya avuga ko atari we ubwo wamwiyiciye, ko ahubwo yatanze amabwiriza yo kumwica.

Agira ati “Superefe Kayitani amaze gutegeka Biguma kujya kumuzana, umugabo wanjye ni we wamutwaye mu modoka. Bagarutse bamutwaye mu Kigarama mu gashyamba k;uwitwa Ntashamaje aba ari ho bamurasira.”

Uyu mubyeyi wahoze ari umujandarume i Nyanza, akavuga ko bakigera aho biciye Nyagasaza, Biguma yategetse kumurasa undi akabyanga. Biguma ngo yahise abasigaho ajya kuzana inyundo ngo abe ari yo amwicisha ariko, aho kugira ngo bamwi nabi, Nyagasaza yisabira umugabo w’uyu mutangabuhamya kumurasa. Cyakora, we ngo ntiyabikoze, ahubwo undi mujandarume bari bari kumwe witwa Safari.

Mu bindi uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko, harimo ko agasozi ka Nyabubare kagabweho ibitero byo kurimbura abatutsi ku munsi ukurikira uwo Nyagasaza yiciweho, mu gihe hari abavugaga ko byabereye umunsi umwe. Ibitero byo kuri aka gasozi, ngo bikaba ari na byo byakomereje ahitwa i Mushirarungu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *