Biguma yashinjwe gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose bashakisha abatutsi

 

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, umwe mu batangabuhamya bazi Biguma neza, yamushinje gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose z’i Mugonzi ya Nyanza bashakisha abatutsi bihishe kugira ngo na bo babice.

Uyu mutangabuhamya wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera kuba mu bishe abatutsi bari bahungiye i Mugonzi no kuri Kiliza ya Christ Roi i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, avuga ko ubwicanyi bw’ i Mugonzi, ku wa 23 Mata 1994, bwari buyobowe na Biguma yari afatanyije na Jacques Mudacumura wari Umugenzuzi w’amashuri.

Agira ati “Biguma aherekejwe na n’uwitwa Jacques Mudacumura baje kunshaka, hamwe n’abandi, ngo tujye kwica abatutsi b’i Mugonzi. Bombi bari bafite imbunda.”

Ni umutangabuhamya wiyemerera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi kuko ahamya ko we yari yitwaje ikibando, akagira ati “Twajagajaze inzu zose, zaba iz’abahutu kimwe n’iz’abatutsi dushaka aho abatutsi ngo tubice.”

Mu bo yibuka bishe icyo gihe, harimo umuryango wa Charles Kitumva utari uhari, ariko bakamwicira abana batatu n’umugore, hakabo mwarimu Madaganya biciye mu modoka n’abandi bantu barimo umukobwa witwaga Chantal.

Icyo gihe kandi, ngo banateye urugo rwa Aloys Bahore wari umukwe wa Perezida w’Inzibacyuho Theodore Sindikubwabo, we ntibagira icyo bamutwara, ariko abatutsi bari bahungiye iwe bose baricwa, ngo bishwe n’abasirikare. Mu rukiko, uyu mutangabuhamya ariko yavuze ko atari azi gutandukanya abajandarume n’abasirikare, dore ko ngo abajandarume batari bacyambara ingofero zabatandukanyaga n’abasirikare.

Avuga ko bukeye bwaho, Capt Birikunzira yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yari iparitse kuri Trafiporo ngo ashake aho ajya kujugunya imibiri y’abo bari baraye bishe.

Agira ati “Imbere ya Trafiporo hari hari imibiri myinshi cyane. Twarayipakiye tuyijyana mu kigo cya Jandarumori ampa abajandarume bo kumperekeza tujya kuyita mu mugezi wa Mwogo.”

Avuga ko bataha bageze ku gasozi ka Nyamiyaga bakahasanga abatutsi bari bahahungiye harimo abafite imbunda, haba imirwano ikomeye barasana. Capt Birikunzira ngo yumvise bikaze aboherereza abajandarume bafite imbunda barimbura abo batutsi bari bahungiye i Nyamiyaga.

Biguma kandi, uwo munsi ari kumwe na Mudacumura n’undi mujandarume, ngo yongeye gupanga ubwicanyi bwo ku Kiliziya cyo kuri Christ Roi, aho yabanje gukoranyiriza interahamwe kuri bariyeri ya Mugonzi buri wese akamutegeka icyo aza gukora n’aho aza guhagarara maze bagota ikiliziya.

Umutangabuhamya ati “Njyewe nari mfite umuheto na grenade bari bamaze kumpera i Nyamiyaga, maze bantegeka guhagarara hanze, ahateganye n’umuryango w’inyuma ngo hataza kugira uwusohokeramo.”

Avuga ko icyo gitero cyahereye kuri Padiri Matayo bafatiye hanze bagahita bamurasa. Uyu mutangabuhamya akavuga ko nubwo yari akingirijwe n’agahuru ku buryo atabonye uwarashe, ariko akavuga ko byanga bikunda ari Biguma wamurashe cyangwa se umujandarume bari bari kumwe kuko ari bo bonyine bari bafite imbunda.

Muri icyo gitero abandi yibika bahiciwe harim uwitwaga Maman Augustin, na we warasiwe hanze ya kiliziya.

Nyuma y’iminsi ibiri, uyu mutangabuhamya ngo yongeye kwisanga kuri bariyeri yo kuri Trafiporo, na none ayisanzeho Biguma afite imbunda ya pistolet. Kuri iyo bariyeri, Biguma ngo yabonye umugabo yiruka, akurikiwe n’abantu benshi ahita amurasa. Nyuma ngo yaje kubabwira ko uwo muntu yari Majoro Kambanda wari umututsi.

Uyu mutangabuhamya yahamirije urukiko ko Biguma, kimwe n’abasirikare/abajandarume bagendanaga bagiye bahagarikira ubwicanyi byeruye, aho bazengurukaga ku mabariyeri babaza abayiriho umubare w’abatutsi bafashe n’abo bishe.

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *