Hari abagore basaba ko gukuramo inda byakwemererwa buri wese ubishaka kuko iyo ubikeneye atabyemerewe akayikuriramo bishobora kugira ingaruka ku bice bye by’imyororokerere.
Barabivugira ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo y’123 n’iy’124 atemera gukuramo inda. Ingingo yaryo ya 125, cyakora ikagena ubutaryozwa ku cyaha cyo gukuramo inda bikozwe kubera impamvu ziteganywa n’iri tegeko.
Muri izo mpamvu harimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba uwakuriwemo inda ubuzima bwe bwari bubangamiwe cyangwa ubw’umwana atwite.
Bamwe mu bagore baganiriye na strongnews.rw bakaba basanga ibi byiciro byonyine atari byo bikwiye guhabwa uburenganzira bwo gukuramo inda mu buryo bunoze cyangwa bwizewe(safe abortion).
Igihozo Yassina ushinzwe iby’ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire mu rugaga ry’imiryango 139 itari iya leta ikora ku guteza imbere ubuzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs forum on HIV AIDS and health promotion) avuga ko gukuramo inda mu buryo butanoze ari bibi.
Ati “Iyo umuntu akuyemo inda mu buryo butanoze, ashobora kubura ubuzima bwe burundu ashobora no kuba yatakaza bimwe mu bigize ibice bye by’umubiri, nka nyababyeyi, bimufasha kuba yakororoka. Iyo akuyemo inda mu buryo butanoze ni yo yangirika mbere na mbere.”
Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore 1000 umwe gusa mu bakuriwemo inda mu buryo bunoze ari we ushobora kugira ikibazo kandi na cyo kitarimo urupfu. Nyamara, Igihozo agahamya ko abatari muri bya byiciro byemerewe kuzikuramo ari bo benshi mu bazikuramo, bakazikuramo mu buryo butanoze bikabagiraho ingaruka.
Ati “Turasaba ko amategeko yahinduka, Umugore wese ubishaka wumva yasaba iyo serivisi akaba yayihabwa, kuko kwemerera abantu serivisi ntibisobanuye ko bose baba bazayikenera.”
Agaragaza ko imibare y’ababyemererwa n’itegeko atari myinshi kurusha abazikuramo mu buryo bwa kamere zikabahitana.
Ati “Rero baramutse bashaka iyo serivisi kuki batayihabwa aho kugirango babure ubuzima?”
Musabyimana Yvonne ufite umuryango (Strive for inclusion Rwanda) ukora ku bijyanye n’iterambere ry’umugore, umukobwa n’umwana avuga ko bikwiye ko umwana w’umukobwa utwaye inda atabiteguye yemererwa kuyikuramo agakomeza ubuzima.
Akomeza avuga ko hari n’abubatse basama batabiteguye rimwe na rimwe baranamaze kubyara abo bashoboye kurera, akifuza ko buri wese ukeneye gukuramo inda yakwemererwa kubikora mu buryo bunoze.
Ati”Ni byiza rero ko itegeko na ryo ryafungura imiryango n’abagore bashaka gukuramo inda na bo bakazikuramo mu buryo bwizewe kuko usanga hari igihe iyo nda yayisamye atabiteguye agatangira kujya kuyikuramo mu buryo atayikuriwemo na muganga bikaba byagira ingaruka ku buzima bwe ntazanarere na ba bana yabyaye.”
Wibabara Charity, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Ministeri y’ubutabera, avuga ko n’ubwo hari irengayobora kuri iri tegeko ariko mu Rwanda muri rusange gukuramo inda ari icyaha, bityo ko ibyo aba bagore basaba aka kanya bitakunda.
Ati “Tubona bitashoboka kuko twemera icyo amategeko avuga, cyane ko amategeko yose aba yaraganiriweho n’abaturage akagaragaza ibyifuzo by’abaturage ndetse agacishwa mu nzira yo kwemezwa n’abaturage ariko agaca no mu nzira yo kwemezwa n’inteko kugeza itegeko risohotse.”
Amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo. Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwikuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW), naho uhamijwe icyaha cyo gukuriramo undi muntu inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Naomi Irakoze Mugaragu.