Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, ku Munsi Mpuzamahanga wa Kurwanya Sida, yatangaje ko mu Rwanda buri munsi abantu 1000 gihumbi bapfa hakavuka 100.
Dr Sabin yavuze kandi ko 7 muri abo bantu 100 bapfa ku munsi baba bazize icyorezo cya SIDA.
Agira ati “Ubuvuzi ku ndwara ya SIDA mu Rwanda buratangwa ariko ntibuhagije.”
Dr Sabin yavuze ko kugeza ubu, uburyo bwo gutanga imiti yoroshya ubukana bwa Sida busa n’ubugoranamo kandi bugahenda, bityo hakaba hakwiye kuza uburyo bworoshye kandi buhendutse.
Ati “Gufata ikinini buri munsi birahenze, dukwiye kuba dutera umuntu urushinge 1 mu mezi atandatu akarufata kabiri mu mwaka.”
Mu ijambo ryibanze ku mibare, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yanavuze ko kuri ubu abana bandura bavuka bagabanutse cyane aho yagize ati “Ubu handura 0.9%. Munsi ya rimwe ku ijana ni intsinzi.”
Dr Sabin kandi yavuze ko uyu munsi, umuntu kwicwa na SIDA biba ari uburangare aba yaragize agatinda kwisuzumisha, gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA cyangwa akayifata nabi.
Oswald Niyonzima