Ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Karama muri Komini Ntyazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwateje impagarara mu Rukiko rwa Rubanda kuko bamwe basaba ko bujya mu byo Biguma aryozwa, ariko urukiko rukabitera utwatsi.
Ni impagarara zatejwe na Me Philippart uri mu bunganira abaregera indishyi kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024, kuko mu bo yunganira harimo n’abarokokeye i Karama.
Perezida w’Iburanisha ry’urubanza rw’uzwi nka Biguma, ubusanzwe witwa Hategekimana Philippe ariko akaba yariyise Philippe Manier ageze mu Bufaransa, yavuze ko ibyaha
Biguma ashinjwa bikubiye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi i Nyamure, ISAR Songa, Nyabubare na bariyeri z’i Nyanza.
Ku busabe bwa Me Philippart ko uregwa akurikiranwaho ubwicanyi bw’i Karama, umucamanza yagize ati “Nyamure, Karama na ISAR Songa ni site eshatu zitandukanye. Byongeye uregwa ntacyo yigeze abazwa ku bwicanyi bw’i Karama mu maperereza.”
Yakomeje agira ati “Urukiko rwanzuye ko ubusabe bwa Me Philippart nta shingiro bufite. Rwanzuye kandi ko ubusabe bw’abunganira uregwa basaba ko abatangabuhamya bavuga ku bwicanyi bw’i Karama batazongera kumvwa.”
Me Richard Gisagara, na we urimo mu baburanira abaregera indishyi, yadutangarije ko kuba umucamanza adashaka ko hivangamo iby’i Karama byumvikana kuko no Murukiko rwa Rubanda rwa Paris rwabanje abakora amaperereza batigeza babukoraho, bityo mu byo yaburanishijwe bukaba bitarimo.
Me Gisagara ati “Uyu mwanzuro w’urukiko ntutunguranye kuko no ku rwego rwa mbere abakoze amaperereza ubwicanyi bw’i Karama batari babushyizemo.”
Abasesengura ibibera muri uru rubanza bo, ariko bavuga ko kuba umucamanza yateye utwatsi iby’ubwicanyi bwakorewe abatutsi bo ku musozi wa Karama, bishoboka ko ari uburyo bwo kwirinda ko uregwa yabona urwaho rwo gukomeza amatakirangoyi akazatwara urubanza mu rukiko rusesa imanza.
Oswald Niyonzima