‘Kosmo pads’, Cotex zadutse zifasha mu kurinda ibidukikije

Mu mimerere y’abantu b’igitsinagore, birazwi ko buri kwezi bajya mu mihango, ndetse bagakenera ibikoresho by’isuku bibafasha muri ibyo bihe bizwi nka ‘cotex’ cyangwa ‘pads’. Izimenyerewe hari abamara kuzikoresha bakazijugunya aho babonye bikaba byakwangiza ibidukikije, bikaba ari imwe mu mpamvu kompanyi yitwa Kosmotive yahisemo gukora izimeswa kuko zo zitajugunywa.

Ubusanzwe ziba ari 5 zigura ibihumbi bitandatu, zikamara imyaka ibiri, iyo ishize uzisubizayo, bakaguha izindi bakubanyirijeho 10%, uzikoresha akoresha imwe yamara amasaha 6 agahindura, akaza kuzimesa akanika ku zuba, akambara izindi, gutyo gutyo, abatagira imihango myinshi na bo bakorewe nke za 2500, iyo hari ugira imihango myinshi cyane ku buryo zitamukorera akorerwa ize zihariye.

Bamwe mu bakobwa bazikoresha twaganiriye bavuga ko zaje ari igisubizo kuri bo kuko uretse kuba zifasha mu kurinda ibidukikije zabafashije gutekana igihe bagiye mu mihango, kuko hari ubwo baburaga amafaranga yo kugura izisanzwe.

Kunesha Rebecca, umunyeshuri muri APACE mu mwaka wa 4, avuga ko akijya mu mihango umuryango we utari ufite ubushobozi bwo kumubonera cotex za buri kwezi.

“Ubushobozi bwabaga buke cyane, ku buryo byasabaga kwitabaza abagira neza. Aho mboneye izi byagabanyije igiciro natangaga ngo mbone ‘pads’ byagabanyije na none umwanda, wasangaga uyikuyemo ukayita aho wiboneye, no mu nzira hari abantu usanga bazihataye, jye impa umutuzo, akenshi wasangaga nasibye ishuri kubera kubura cotex, ariko ubu sinyibura.”

Bamwe mu bari baje kumva imikorere y’izo pads.

Nyirangirimana Anuarite na we ukoresha izi cotex avuga ko umuhangayiko wo kwibaza uko abona cotex washize.

Ati:”Ngikoresha ziriya cotex hari igihe naburaga ubushobozi bwo kuzigura, aho menyeye iza kosmotive bindinda guhangayika mvuga wenda ngo uyu munsi nta mafaranga mfite, ayo naziguraga ubu ndayasevinga nkaguramo ibindi bintu, guhora ntekereza igihumbi cya buri kwezi byari bigoye. Ikindi ziriya zisanzwe umara kuzikoresha ukazijugunya aho ubonye zikangiza ibidukikije, na ho izi urazikoresha, ukazimesa, bigatuma ibidukikije na byo bikomeza kugira ubuzima bwiza.”

Muziranenge Blandine uyoboye iyi kompanyi avuga ko bizihije imyaka 10 bakora, ndetse bishimira uruhare bagize mu guhindura ubuzima bw’abakobwa n’abagore. Kuko izi cotex bazikoze babonye imibare myinshi y’abakobwa basiba ishuri kubera kubura ibikoresho by’isuku.

“Iba iramba kuko umuntu ashobora kuyikoresha kugera ku myaka ibiri bituma abasha nko kwizigama 80% by’ayo yashoboraga gutanga buri kwezi kuri ziriya zindi, ikindi nk’abantu bagira ikibazo ku miti y’inganda iri muri izi zindi yo nta miti irimo ni nk’uko umuntu yambara umwenda w’imbere bisanzwe, rero n’umuntu udakunda kujugunya imyambaro ye y’isuku aho abonye hose, bimufasha kurinda ibidukikije no kugumana ibintu bye aho ngaho.”

Izi cotex zatangiye gukoreshwa mu 2018, n’ubwo kompanyi ya Kosmotive ubwayo yatangiye mu 2014, igahera kuri cosmos magazine, kuri ubu bafite ubushobozi nibura bwo gukora cotex 5000 ku munsi, mu gihe kandi abagera kuri 30 babashije kuhabona akazi, abazikeneye bazigurira kuri website yabo, Kimironko aho bakorera ndetse no hirya no hiryo mu gihugu aho bagiye bashyira kiyosike zabo, naho ibigo bikeneye kuzitanga byo baravugana Kosmotive ikajya kuzibatangira.

Izi pads iyo urangije kuyikoresha urayifura ukayibika neza ukazongera kuyifashisha.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *