Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo barasaba ko igihano cya burundu Philippe Hategekimana Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside cyagumaho kuko ngo ari we wari ku isongo muri Jenoside yakorewe iwabo.
Babitangarije abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024, bari babasuye mu rwego rwo kubafasha kumenya aho urubanza rwa Biguma rugeze.
Ni mu gihe nyuma yo kutanyurwa n’igihano yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, Biguma yahisemo kujurira akaba arimo kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris kuva ku wa 4 Ugushyingo-ku wa 20 Ukuboza 2024.
Umugabo w’i Ntyazo w’imyaka 68, uvuga ko mbere ya jenoside Biguma yakoreraga i Ntyazo, mu gihe cya Jenoside akaba yakoresheje inama agatangira kubwira abantu ko bagomba gutangira kwica, ni umwe mu batiyumvisha ukuntu yajuriye.
Ati “Twebwe ntabwo twabwakiriye neza, nahanwe kuko ni we wabitangije. Icyaha ni we wagitangije muri Ntyazo nta n’ubwo Abanyentyazo bari babizi ko ibyo byo kwica biriho, n’Abarundi ni we wabashishikarije kwica, ubujurire bwe ntabwo tubwemera, nabireke niyemere icyaha.”
Bagenzi be, na bo bavuze ko ubujurire bwe budakwiye gukuraho igihano yari yahawe mbere.
Umwe ati “Twe tubifata ko ari ukwirengagiza ibyaha azi, kuko ubushize hari abasaza babiri bahamije ko bamwiboneye cyane cyane nk’ino aha yazanye n’abajandarume bica abantu banatwara ibintu.”
Undi ati “Ntabwo twifuza ko yazaba umwere yarishe abantu batabarika, nk’uko yari yabonye burundu, natwe twabyishimira.”
Jean Baptiste Niyitegeka uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyanza, avuga ko kuba uyu mugabo aburana avuga ko amatariki bavuga yiciyeho yari ari muri Kigali, bidakuraho ko abamubonye bahari.
Ati “Kuba avuga ko yari yahawe ‘mutation’ imujyana muri Kigali si igitangaza bishobora no kuba byarateguwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by’uruhare rwe, ubuhamya burahari n’abari bahari bamubonye ndetse n’abamurokotse baracyahari.”
Avuga ko kuba ibimenyetso bihari, bizeye ko azahanwa.
Ati “Kujurira ni ibisanzwe mu nzira z’amategeko ariko twe nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu dufite icyizere yuko ibimenyetso bigihari bifatika kandi azahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi, akagihanirwa.Icyifuzo ni uko ubutabera bwatangwa igihano gikuru gihari ari cyo gifungo cya burundu akaba yagihabwa.”
Anavuga kandi ko iyo babonye imanza nk’izi bibereka ko ubutabera burimo gutangwa.
Ati “Iyo umuntu yakorewe icyaha, yiciwe abantu akabona uwabigizemo uruhare ahamwa n’ibyaha agahanwa byomora ibikomere.”
Uru rubanza rw’ubujurire rwa Hategekimana Philippe bita Biguma rugikomeje, ruzarangira taliki 20 Ukuboza 2024.
Naomi Irakoze Mugaragu