Mu karere ka Musanze abana babakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure, bavuga ko kubera amagambo ashaririye akomeretsa imitima yabo babwirwa n’abakagobye kubaba hafi ,abateta ibikomere bityo bikaba byagira ni igaruka Kubo babyaye.
Bamwe muri abo bakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure ubwo baganiraga na strongnews.rw mu maranga mutima menshi bavuga ko kuba baragize ibyongo byo gutwara inda bifatwa nko kuba uwabyaye ntacyo azimarira,arumbiye umuryango, arinayo mpamvu bamwe bitwaza ibyo bagashaka kubica urwagashinyaguro.
Uwase Denyse ni umukobwa wabyaye akiri muto yagize Ati:” njyewe nkimara kubyara natotejwe na mama ubyara,rimwe narimwe nkanakubitwa agahora abwira ko nzapfanabi ntacyo nzimarira,ibyo byanteye ibikomere byinshi hahandi numvaga nshaka no kwiyahura,umwana wanjye ntiyafatwaga nk’abandi bana kuko no kurya bamugaburiraga wenyine ntasangire nabandi iyo yabaga yabibonye.”
Denyse okomeza avuga uko yabonye umuterankunga ariko nyina umubyara akomeza ku mutoteza.
Yagize Ati:” Nyuma y’ubuzima bugoye naje kubona umuterankunga ariwe MUHISiMBi baramfasha kwiga imyuga niga kudoda mama yanga kujya ansigaranira umwana,bikaba ngobwa ko nkora urugenda rwama saaha 2 n’amaguru mpetse n’umwana nataha mvuye ku ishuri akinyima ibyo kurya ngo ntabwo nzajya nirirwa ndazerera ngonze angaburire.”
Uwimpuhwe Sholomo nawe wabyaye ku myaka 15 y’amavuko yagize Ati:”ababyeyi barabwiraga ngo nzapfa ntacyo ni mariye nanjye koko nareba nkabona aribyo koko,kuko nabonaga ejo hazaza hanjye ntaho mbona,ariko maze kubona umuterankunga MUHISIMBi nasubijwemo imbaraga icyo nkora ni ukwiyumva nk’umuntu uzagira icyo nzimarira nkakimarira n’umwana wanjye.”
Tuyizere Martin umukozi ushinzwe kwakira no gusobanurira abagana Future for kids MUHISIMBi ibyobakora, avuga ko bahangana ni hungabana ku bana babyariye imburagihe,bagihabwa akato n’ababyeyi babo.
Yagize Ati:” amezi 2 yambere tugitangira tuba turi muri cansering, tubereka ko kuba barabyaye umuzima bugomba gukomeza . abana benshi tubafata tubakuye mu biraro mu mihanda abenshi baba baratawe ni imiryango yabo.Nyuma duhamagara ababyeyi babo nabo tukabaganiriza,kuko usanga Hari n’ababyeyi bagifunze mu mute batumva ko aribintu bibaho, usanga bafite imyumvire ishaje.”
Akomeza avuga uko bakomeza uguhangana n’ibikomere byabo bona ndetse nabo babyaye.
Yagize Ati:” kugeza ubu iyo twakiye uwo mukobwa wabyariye imburagihe twakira n’umwana we hagamijwe kubarinda igwingira ,usanga benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi,tukabashyira mu marerero kugirango dukangure ubwonko bwabo ,nyuma rero na banyina iyo bamaze kwiyakira nibwo tubigisha umwuga kugirango ni gihe tuzaba tuzaba tutakiri kumwe nawe azakomeze yiteze imbere ubuzima bukomeze.”
Kambabazi Francoise ni umukozi ishinzwe irerero (kwita ku bana babyawe na bakobwa babyariye imburagihe) mu Kigo cya Future for kids MUHISiMBi avuga ko Ari urugendo rurerure kuvura ibikomere no kurwanya igwigira.
Yagize Ati:” ubuzima bwaba bakobwa buba bumeze nkubwasizweho bariyeri,ni umwana none nawe yinjiye mushingano zokurera,cyane ko abenshi baba banaturutse mu miryango itishoboye,iyo bakigera hano tubanza guhangana ni hungabana kuko niba umwana w’imyaka 16,17 yahoraga ahetse umwana ku mugongo ,iyo akigera hano mbere nambere tumwereka aho ashyira umwana nawe akaba ashobora kumara amasaha 2 adahetse bituma asubirana ubuzima agatangira kugarura icyizere cyo kubaho.”
Abangavu babyariye imburagihe bose Icyo bahurizaho nuko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kuganiriza ababyeyi babo,bakumva ko niba umukobwa agize ibyago byokubarira iwabo bitavuze kumuhohotera ubabaza umubiri n’umutoma.
Future for kids MuHISIMBI ni ikigo giherereye mu karere ka musanze umurenge wa Kinigi cyashinzwe muri 2010 hagamijwe kubungabunga ibidukikije nyuma hatekerezwa gufasha abakobwa babyariye iwabo bakiri bato ,abagera ku 186 nibo bamaze kusoreza mu ishuri bakajya kwihangira imirimo aho bashyirwa mu ma cooperative bagahabwa nibikoresho, kugeza ubu abarigufashwa bagera kuri 46.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko 48% by’abakobwa babyarira iwabo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa ribagiraho ingaruka zirimo no kuba bagerageza kwiyambura ubuzima.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba imiterere y’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu baterwa inda imburagihe n’uburyo bwo kurikumira. Bwakozwe abakobwa babyariye iwabo basubiza ibibazo by’abashakashatsi.
Alice Umugiraneza