Biguma arakatirwa uyu munsi mu bujuirire ku byaha bya Jenoside

Image AFP

 

Umunyarwanda Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arakatirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris.

Urukiko rwa Rubanda rwa Paris umwaka ushize rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubugambanyi mu cyaha Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umunyamategeko Richard Gisagara wunganira abaregwa yatangarije Radio Rwanda ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, Biguma ahabwa ijambo rya nyuma, hanyuma urukiko rukajya kwiherera ngo rufatire umwanzuro uregwa.

Yagize ati “Abanyamategeko ba Biguma bavuga ko bafite byinshi bashaka kubwira urukiko byerekana ko ibyo byaha atabikoze.”

Ati “Ntabwo bitinda rero, ndatekereza ko nko mu masaa mbili z’umugoroba tuza kuba twamenye umwanzuro w’urukiko.”

Bimwe mu byaha Biguma akurikiranweho harimo ubwicanyi bwabereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu duce turimo Nyanza, ku Musozi wa Nyamure, i Ntyazo no muri ISAR Isonga ndetse n’urupfu rwa Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo.

Uru rubanza rwa Biguma rugiye kurangira iminsi itatu mbere y’igihe cyari giteganyijwe kuko rwatangiye kuburanishwa mu bujurire ku wa 4 Ugushyingo 2024 bikaba byari biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 20 Ukuboza 2024.

 

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *