Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igifungo cya burundu Biguma yari yakatiwe

 

Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rushimangiye igihano cy’igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi cyane nka Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris.

Ni igihano gisomwe nyuma y’amasaha menshi inyangamugayo, uko ari icyenda zakurikiye uru rubanza kimwe n’abacamanza b’umwuga, bari bamaze biherereye basuzumira hamwe amakuru n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi no gusubiza ibibazo bigaragaza niba uregwa yarakoze ibyo ashinjwa cyangwa atarabikoze.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF)  usohoye ahagana ku  i saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, ubwo urukiko rwari rumaze gusoma umwanzuro wo gushimangira igihano cya burundu Biguma yari yarakatiwe umwaka ushize, uyu muryango wagaragaje ko urukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Urukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside nyuma yo gusanga ubwicanyi bwabereye ku gasozi wa Nyabubare, ubwabereye ku gasozi ka Nyamure, ubwakorewe ahitwa ku Kazu k’Amazi bugahitana abatutsi bagera muri 28, urupfu rwa Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, ndetse n’ibitero byagabwe kuri Isar Songa.

Urukiko rwasanze kandi yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri bariyeri zirimo iyo ku Kazu k’Amazi, iya Rwesero ya Nyanza n’iya Mushirarungu na zo zagiye zifatirwaho abatutsi bakicwa.

Ku byo yashinjwaga ku cyaha cya Jenoside ariko, urukiko rwasanze ubwicanyi bwabereye kuri bariyeri ya Bugaba butamuhama.

Naho ku bijyanye n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, urukiko rwasanze Biguma rwemeje ko Biguma ari we wafashe kandi akica Burugumesitiri Nyagasaza, kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwa Nyamure kandi akabukora ahibereye ubwe.

Urukiko ariko rwasanze urupfu rw’abantu 28 biciwe kuri bariyeri yo ku Kazu k’Amazi butamuhama nkawe ubwe, ariko rumuhamya ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abo bantu.

Rwasanze kandi ubwicanyi bwabereye muri Isar Isongo butamuhama nka we ubwe, ariko rumuhamya ubufatanyacyaha muri ubwo bwicabyi, cyane cyane nk’umuntu watanze imbunda irasa amabombe ya Mortier 60 kugira ngo yifashishwe mu kwica abatutsi ba bahungiye muri Isar Isongo.

Biguma kandi urukiko rwanzuye ko atashyizeho bariyeri zo muri Segiteri ya Nyanza, iyo ku Kazu k’Amazi n’iya Mushirarungo ariko rumuhamya ubufatanyacyaha kuri izo bariyeri, rushingiye ku bantu bagiye bazifatirwaho agategeka ko bicwa. Biguma kandi yanahanaguweho icyaha cyo kwitabira inama zitegura Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Mu bushozi bw’urukiko rukaba rwasanze ibyaha bihama Biguma biremereye cyane, kandi rukavuga ko bigaragara ko “yabikoze ashishikaye kandi akabikorana ingengabitekerezo ya Jenoside yo ku rwego rwo hejuru.” Kubera izi mpamvu, Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, urukiko rukaba rwategetse ko igihano cy’igifungo cya burundu yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kigumaho.

Oswald Niyonzima

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *