Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, bwavuze ko bwishimiye kuba ibyaha bya Jenoside byakomeje guhama Biguma, Urikiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rugashimangira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe umwaka ushize.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasohoye ahagana ku saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, ubwo urukiko rwari rumaze gusoma umwanzuro wo gushimangira igihano cy’igifungo cya burundu Biguma yari yarakatiwe, uyu muryango wagaragaje ko urukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza, Jean Baptiste Niyitegeka, yagize ati “Nk’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanzuro twari twiteze kubona, byadushimishije ko yahamijwe ibyaha ndetse n’igihano cyo gufungwa burundu kikagumaho.”
Ashima igihugu cy’ubufaransa na Leta y’U Rwanda, ariko agasaba ko n’abafatanyije na Biguma bose bahanwa.
Ati “Ntabwo Biguma yakoze Jenoside wenyine yafatanyije n’abandi, ikindi kandi nk’umujandarume yakoresheje ibikoresho ndetse n’ububasha yahawe.”
Ati “Hari ababimuhaye ndetse banamufashije kwica abatutsi, barakihishe hirya no hino, na bo twizerako igihe kizagera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Yavuze ko hari abarokotse Jenoside bakiriho hari n’abagenda basaza bityo akaba yifuza ko ubutabera bwakwihutishwa abakiriho bagahabwa ubutabera.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, na we avuga ko bishimiye umwanzuro urukiko rwafashe, akagira inama abatararegeye indishyi kubikora.
Ati “Nta gihano kirenze igifungo cya burundu twari dutegereje n’iyo hakwiyongeraho n’ibindi ngirango igihano ni cya kindi.”
Yakomeje agira ati “N’ubwo nta ndishyi zangana abantu, ngirango muri ruriya rubanza hari abuririyeho batanga n’ikirego cy’indishyi, n’ababa bataratanze icyo kirego ngirango ni umwanya mwiza noneho ko icyaha cyamuhamye, kuba baregera indishyi kugira ngo n’ubwo butabera bwuzure.”
Avuga kandi ko abantu bose bakwiye kumenya ko ntawe uri hejuru y’amategeko.
Ati “Icyo nasaba abaturage ni uko bakomeza gutanga amakuru y’iby’icyaha cya Jenoside aho bakibona, imibiri itaragaragara, hari abakihisha hirya hino uyu munsi turacyafite abantu batarakurikiranwa, ibyo byose dufatanye kugirango ubutabera butangwe bigaragare ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko cyane cyane kuri iki cyaha cya Jenoside.”
Biguma asanzwe afungiye mu Bufaransa kuva yatabwa muri yombi mu 2019, bityo akaba ari na ho azakomeza kurangiriza igihano.
Naomi Irakoze Mugaragu.