Séraphin Twahirwa wari ufungiwe i Buruseli kubera Jenoside yapfuye

Umunyarwanda Séraphin Twahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Rubanda rwa Buruseli yapfuye nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza ya Haren mu Bubiligi.

Maître Vincent Lurquin, wamwunganiraga mu mategeko, yahamirije BBC Gahuzamiryango ko Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.

Yagize ati “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya wanjye Séraphin Twahirwa ntakiri muzima.”

Me Lurquin yavuze ko hari hashize igihe yarakuwe muri gereza ajyanwa ahukurikiranwa indembe zirwaye indwara zidakira (soins palliatifs) mu bitaro vya Saint-Luc i Buruseli mu Bubiligi.

Ati “Njyewe ubwanjye nagiye kumusuhuza ariko narabibonaga ko atazasohokamo.”

Twahirwa yari apfungiwe muri Gereza ya Haren i Buruseli mu  Bubiligi kuva ku wa 20 Ukuboza 2023. Yari yarakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu bice bya Gikondo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu 1994.

Me Lurquin avuga ko Twahirwa yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri (cancer) yo mu kuguru ikomoka ku mpanuka  yagize mu myaka ya 1980.

Urubanza rwa Twahirwa rwari rukomatanyije n’urw’undi Munyarwanda witwa Pierre Basabose. Basabose we, urukiko rukaba rwarategetse ko ajyanwa mu bigo byita ku batite ibihazo by’imitekerereze kuko rwari rwanzuye ko atagifite ubushobozi bwo gutekereza kubera uburwayi bwagize ingaruka ku mitekerereze ye.

 

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *